Inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR zimaze gutengwa na RGB

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) cyahagaritse inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR zirimo biro nyobozi n’inama y’ubuyobozi.

Ibi byatangajwe mu itangazo uru rwego rwasohoye mu izina ry’umuyobozi warwo Madame Usta Kaitesi  rivuga ko ibibazo bigaragaramo byari bimaze gufata indi ntera, izo nzego zikaba zikuweho mu nyungu z’abanyamuryango b’iri torero.

Ibiri muri iri torero bisa n’ibyatangiye mu myaka 2010, ubwo uwari umuyobozi w’iri torero Usabwimana Samuel yavanwaga ku buyobozi bw’iri torero, ariko bigenda bikomeza rwihishwa, haza iby’imisanzu yo kubaka hoteli y’iri torero itaravuzweho rumwe, ifungwa ry’abari abayobozi n’ibindi.

Byaje gukomeza muri iyi minsi cyane, ubwo muri Kamena 2020  Reverand Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero yafungurwaga nyuma y’amezi umunani ari muri gereza, aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Ku wa 30 Kamena 2020, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujurira icyo cyemezo. Karangwa agifungurwa yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR amafaranga y’u Rwanda miliyoni 28 y’imishahara atahembewe. Byakurikiwe no kwandikirwa abazwa aho yari ari mu gihe atari mu nshingano ze. Aba bagabo baje guterana amagambo yaje guhindukamo kumena amabanga y’itorero kugeza ubwo agezwa ku rwego rwa leta.

Ibibazo bya ADEPR byafashe intera ku bwa Usabwimana Samuel byarimo iby’amoko n’ubundi bushyamirane, byaje kutangira uyu wari umuyobozi asa n’utenzwe agana iy’amahanga. Nyuma ye haje Sibomana Jean waje gusimburwa afunzwe, umwuka mubi ukomeza ubwo none n’ubuyobozi bwa Karuranga wagaragaraga nk’uwashoboraga guhangana n’ibibazo biri muri iri torero bikomeza kwigaragaza. RGB yatangaje ko inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora iri torero mu gihe cy’inzibacyuho zizashyirwaho zibaye zihawe madamu Umuhoza Aulerie.