Inteko ishinga amategeko ya Tchad yemeje itegeko rikuraho igihano cy’urupfu
Inteko ishinga amategeko ya Tchad yemeje itegeko rikuraho igihano cy’urupfu.
Mu 2016, Tchad yavuguruye itegeko mpanabyaha, irikuramo igihano cyo gupfa, usibye ku byaha by’iterabwoba. None inteko ishinga amategeko yayo nabyo yemeje ko bidahanishwa igihano cy’urupfu.
Minisitiri w’ubucamanza, Djimet Arabi, watanze umushinga w’itegeko rishya mu izina rya guverinoma, asobanura ko ari “uburyo bwo guhuza n’amategeko y’ibindi bihugu bya G5 Sahel yo adateganya igihano cyo kwicwa ku byaha by’iterabwoba.”
Ibi bihugu bya G5 Sahel ni Moritaniya, Mali, Burkina Faso, Nijeri na Tchad. Byiyemeje gushyira hamwe ingufu za gisirikari zabyo kugirango birwanye imitwe y’iterabwoba yayogoje akarere k’Afurika kitwa Sahel.
Itegeko rishya rikomorera n’abayoboke b’iyi mitwe batawe muri yombi. Ritegereje ko Perezida Idriss Déby Itno arishyiraho umukono kugirango ritangire gukurikizwa.