Sudani y’Epfo: Inyeshyamba zigiye kwinjizwa muri Leta

Ingabo za Sudani y’Epfo n’iz’umutwe Sudan People’s Liberation Movement/Army in Opposition (SPLM/A-IO) wa Riek Machar barwanye imyaka itanu, kuva mu 2013 kugera mu 2018. Intambara yahitanye abantu bagera ku 400.000, ituma abandi amamiliyoni bata ibyabo, kandi itera inzara mbi.

Mu 2018, Perezida Salva Kiir na Machar basinye amasezerano y’amahoro, rimwe na rimwe bakongera bagakozaho. Machar yabaye visi-perezida wa Repubulika, ariko izindi ngingo z’amasezerano zagiye zitinda gushyirwa mu bikorwa, by’umwihariko izirebana no kuvanga ingabo.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ku itariki ya 8 y’uku kwezi, Kiir na Machar bakoranye inama, Machar amuha urutonde rw’abofisiye be bagomba kwinjira mu ngabo z’igihugu no mu zindi nzego z’umutekano. Ni byo Perezida Kiir yategetse.

Umuvugizi wa SPLM/A-IO, Lam Paul Gabriel, yatangaje ko ari intambwe nziza mu nzira y’amahoro. Yasobanuye ko hazakurikiraho kwinjiza n’abasirikare bato mu ngabo z’igihugu. Ariko ntiyavuze umubare wabo.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published.