Padiri Musengamana Papias yagizwe Musenyeri wa Diyoseze Byumba

Papa Francis yagize Padiri Musengamana Papias wo muri Diyoseze ya Kabgayi , Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba.

Asimbuye Musenyeri Servelien Nzakamwita, wemerewe na Papa Francis kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musengamana yari umuyobozi mukuri wa Seminari nkuru ya Nyakibanda abifatanya no kuba Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyoseze Kabgayi, Musenyeri Smaradge Mbonyintege.

Musenyeri Papias Musengamana yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991). Naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameroni (1991-1996).

Yabaye kandi umunyamabanga wa Musenyeri Anastase Mutabazi.

 

Musenyeri Papias

Inkuru irambuye mu kanya….

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.