Covid: Ibihugu birindwi bikize byemeye imfashanyo ya doze miliyari imwe y’inkingo ku bihugu bikennye

Abategetsi b’ibihugu bikize ku isi bihuriye mu itsinda G7, biyemeje gutanga imfashanyo ya doze miliyari imwe y’inkingo za Covid ku bihugu bicyennye.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko iyo mfashanyo ari “intambwe ikomeye yerekeza ku gukingira isi”.

Nyuma y’isozwa ku cyumweru ry’iyo nama yaberaga mu karere ka Cornwall mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubwongereza, Bwana Johnson yavuze ko ibihugu bya G7 byitandukanyije na “gahunda zo gushyira imbere inyungu zabyo gusa”.

Yavuze ko gukingira abatuye isi bose bizerekana ibyiza by’indangagaciro za demokarasi itsinda G7 rigenderaho.

Hanabayeho gusezeranya guhagarika uruhare ibyo bihugu bifite inganda zikomeye bigira mu mihindagurikire y’ikirere.

G7 igizwe n’ibihugu birindwi bivugwa ko bifite ubukungu bukomeye cyane ku isi, ari byo Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani, Ubuyapani, Ubwongereza n’Amerika – kongeraho umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).

Nyuma y’iyi nama y’aba bategetsi ya mbere mu myaka ibiri ishize, Bwana Johnson yagize ati:

“Isi yari iduhanze amaso ngo irebe ko tureka zimwe muri gahunda zo kwikunda, zo gushyira imbere inyungu z’ibihugu gusa zaranze ibihe bya mbere byuko isi yitwaye muri iki cyorezo.

“Tukerekeza ububasha bwacu bwose bwo muri dipolomasi, mu bukungu na siyansi, mu gutsinda Covid burundu”.

Yavuze ko abategetsi bo muri G7 biyemeje gutanga inkingo ku bihugu bicyennye, haba mu buryo butaziguye cyangwa binyuze muri gahunda y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) yo gusaranganya inkingo, izwi nka Covax.

Muri izo nkingo Ubwongereza bwemeye gutanga doze miliyoni 100.

Itangazo ryasohowe n’abategetsi bo muri G7 nyuma y’iyo nama, rivuga ko biyemeje “gusoza iki cyorezo no kwitegura ejo hazaza bifata iya mbere mu muhate ukomeye wo ku rwego rw’isi, guhera aka kanya, wo gukingira isi hagezwa ku bantu benshi bashoboka inkingo nyinshi zishoboka zidateje ikibazo kandi mu buryo bwihuse cyane bushoboka”.

Bwana Johnson yahakanye ibivugwa ko imfashanyo y’inkingo ibihugu bya G7 byemeye igaragaza kunanirwa kwa G7 kuko idahagije ngo ihaze ibicyenewe n’ibihugu bicyennye.

Yatanze urugero rw’uruhare rw’Ubwongereza mu ikorwa ry’urukingo rwa Covid-19 rwa Oxford-AstraZeneca.

Yagize ati: “No mu nkingo miliyari 1.5 zamaze gutangwa ku isi, ntekereza ko abantu bo muri iki gihugu bakwiye kwishimira cyane ko kimwe cya kabiri cya miliyari cyazo cyavuye mu bikorwa bya leta y’Ubwongereza byo kugirana ayo masezerano n’abahanga muri siyansi bo muri Oxford na AstraZeneca kugira ngo bazitange ku giciro kitarimo inyungu”.

Yongeyeho ko “turimo gukora uko dushoboye kandi turimo gukora inkingo byihuse bishoboka, no kuzitanga mu buryo bwihuse uko dushoboye kose”.

Bwana Johnson yavuze ko intego yo gukingira abatuye isi bitarenze impera y’umwaka utaha izagerwaho “ahanini bivuye ku muhate w’ibihugu byaje hano uyu munsi”.

Ivomo:BBC

0Shares

Leave a Reply

Your email address will not be published.