Abakunda abo bahuje igitsina[LGBTI] basanga leta yarabibagiwe muri amwe mu mategeko

Abakunda abo bahuje ibitsina (Lesbian, gay, bisexual, and transgender-LGBTI) barasaba leta kubafasha nabo bakarengerwa n’amwe mu mategeko ariho mu Rwanda, arimo irikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, bamwe bita irya GBV ngo basanga ribajonjora mu bashakanye.

Ingingo ya 39 y’iri tegeko No 59/2008 ryo kuwa 10/09/2008, ivuga ku ishyingirwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemewe n’amatgeko, igena ko ababanaga nk’umugabo n’umugore batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko,…. Mu gihe umwe mu barebwa n’ibivugwa mu gika bibanziriza iki, yabanga n’abagore cyangwa n’abagabo benshi, abanza kugabana ku buryo bungana na buri wes mu bo babanaga umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye mbere yuko ashyingirwa.

Bahereye kuri iyi ngingo, abakunda abo bahuje igitsina bavuga ko iyi ngingo irengera ibindi byiciro[ umugabo n’umugore] ndetse batanasezeranye imbere y’amategeko, ariko bo itabaha ubwo burenganzira nyamara nabo hari abo usanga babana hagati yabo[bashakanye] bagakora urugo rugizwe n’umugabo ku mugabo, cyangwa umugore ku wundi.

Ni muri urwo rwego, umuvugizi w’iki cyiciro, Uwihoreye Jean Claude Cedric, unayobora umuryango My right nacyo abigaragaza agasaba ko hari icyakorwa.

Agira ati“ Tubona yuko twebwe bataturengera kuko itegeko ry’umuryango risobanura neza ko umugore n’umugabo babana barasezeranye, iyo batandukana hari icyo amategeko ateganya mu kugabana umutungo, ariko noneho na ririya tegeko rya GBV ryaje rirengera umugore n’umugabo babana mu buryo [butemewe n’amategeko]. Twebwe rero tubona yuko twirengagijwe bitewe nuko  abantu bacu iyo babana umugabo n’umugabo cyangwa se umugore n’umugore mu buryo bwo gutura hamwe, iyo batandukanye mu by’ukuri, biba ibibazo kuko nta tegeko rihari ribengera abatandukanye, uko bagabana umutungo bashakanye n’ibindi.”

Akomeza asaba leta kugira icyo ikora, ati “Niyo mpamvu dusaba leta y’u Rwanda ngo ibitekerezeho, kuko turi mu bandi banyarwanda kandi natwe dufite ubuzima tubamo buba bukeneye kurengerwa n’amategeko, byaba muri ubwo buryo bwo gushyingiranwa dukora kuko ugushyingiranwa kwemewe n’amategeko kutaremerwa mu Rwanda. Ni umwanya wo kubisaba leta kuko natwe turi abantu; abanyarwanda, dukeneye gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Akomeza avuga ko nta bushakashatsi barakora ngo bugaragaze abo asabira kurengerwa babana muri ubwo buryo ngo ariko barahari, harimo n’ababana bihishe kubera ihezwa bakorerwa, ariko ngo we azi ingo 25 zibana muri ubwo buryo.

Mu gusobanura uburyo iki kibazo gikomeye, Uwihoreye avuga ko hari abantu azi babanaga muri ubwo buryo ngo bageze igihe cyo gutamdukana, bananirwa kumvikana ku bijyanye no kugabana umutungo, baramwiyambaza nk’umutangabuhamya uhamya ko babanaga, biyambaza inzego z’ibanze nazo ntizagira icyo zibafasha.

Yungamo ko baje kujya kuri polisi, umupolisi wari uhari abafasha gutandukana neza bagabana ibyo bari batunze. Igikorwa ngo cyakabaye gikorwa n’inzego z’ibanze bitarajya muri polisi.

Uwihoreye Cedric, avuga ko uru rugo, abarubagamo bari bamaranye imyaka igera kuri itandatu. Avuga ko bari bafite imitungo myinshi, yibuka ko bageze ku kugabana televiziyo, umupolisi agatebya ababaza niba nayo bagiye kuyigabana, ariko akabagira inama yo kuyigurisha bakagabana amafaranga.

Kuri uyu muryango ngo byashoboye gukunda, ariko hari indi ngo byagiye binanirana, ku buryo ngo n’ibana ubu cyangwa izabana ubutaha ishobora kugirana ikibazo nk’iki.

Ati “Hari couple[ingo] zindi zagiye zitandukana bikabyara ibibazo, wabohereza kuri polisi bagatinya kujyayo bakitinyatinya kuko batazwi.”

Ni muri urwo rwego atekereza ko o aho iri tegeko rya GVB ryaziye, hagakwiye kurebwa uburyo ki n’abashakanye bahuje ibitsina bitabwaho, mu gihe batari bemererwa gusezerana imbere y’amategeko. Hakabaho amategeko arengera izo couple[ingo] zibana, kugirango umunsi zatandukanye [kuko urukundo ni ikintu gishobora kurangira], hakabaho itegeko ribarengera.

Ku ruhande rw’umunyamatageko Aaron Mbembe Clevis hari uko yumva iki kibazo akanatanga n’icyaba umuti wacyo.

Agira ati “Hari intambwe yatewe mu Rwanda ku bijyanye n’itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina[GBV Law], aho abantu babanye mu buryo butari ubw’amategeko ariko bikagera igihe bikaba ngombwa ko umwe ajya gushaka ahandi cyangwa bagiye gutandukana, rivuga ko bagabana imitungo nk’abantu bakoze ivangamutungo…

Avuga ko abagize LGBTI bo bavuga ko nta tegeko ribemerera gushyingiranwa mu Rwanda. Ariko hari ababana bakageza igihe batacyumvikana, ntibababona uburyo bw’amategeko bushobora kubafasha kugabana iyo mitungo.

Uyu munyamategekoa vuga ko icyo bavuga gifite ishingiro kuko ngo hari couple zihari zibana, bose bagatanga umusanzu mu rugo.

Ati “Ni ikibazo kumva ko nta buryo bw’amategeko yabafasha mu gihe haba habayeho impamvu ituma batandukana.

Mu Rwanda ukubana kwemewe ni uk’umugabo n’umugore umwe. Gusa hari ibihugu bateye intambwe babemerea gushakana, bityo ngo kuba mu Rwanda bimeze gutyo bigira ingaruka kuri ba abandi bumva hagati yabo bakwibanira. Ushobora kuvuga ko itegeko ryabirengagije nk’abantu bashobora kubana. Ariko muri rusange mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ubukwe bwemewe n’ubw’umugabo umwe n’umugore umwe, ariko nyine kuri iyo sositeye iyo wumvise ibibazo bafite, bikwiye gutekerezwaho hakarebwa icyakorwa. Icyo bashaka aka kanya si uko bakora ubukwe mu murenge ngo bemerwe, inzego zireba bashaka uburyo babiha umurongo.

U Rwanda ruri mu bihugu biri gutera imbere ku bijyanye n’uburenganzira bwa LGBTI kuko nta tegeko rihari rihana ababana n’abaryamana bahuje igitsina. Gusa habayeho impaka nyinshi muri 2009 ubwo abadepite basuzumaga umushinga w’itegeko ryari kujya ribahana, nyamara byarangiye iyo ngingo ivanywemo. No mu 2018 ubwo havugururwa itegeko rishyiraho ibyaha n’ibihano, iyo ngingo nta nubwo yabayeho, kuko ntibayivuzeho.

0Shares

Leave a Reply