USA: Abirabura basabye ko abazungu bavana amavi ku majosi yabo

Ubu ni igihe cyo guhaguruka mu izina rya George tukavuga tuti: ‘muvane amavi yanyu ku majosi yacu”.

Ni bumwe mu butumwa bwatanzwe uwbo habaga imihango yo gusezera kuri George Floyd wishwe “n’icyorezo cy’ivanguramoko” (n’umupolisi w’umuzungu).

Philonise Floyd umwe mu bavandimwe ba George Floyd yavuze uburyo umuryango wabo wari ukennye bakiri bato.
Ati: “Biratangaje kuba aba bantu bose baje kureba umuvandimwe wanjye, ni byiza ko yakoze ku mitima ya benshi”.
Revelandi Al Sharpton we yasabye ko abishe Floyd babiryozwa.
Avuga ku myigaragambyo iri kuba muri iyi leta yagize ati: “Ntituzahagarara, tuzakomeza tugende kugeza igihe duhinduye imikorere yose y’ubucamanza”
Yongeraho ati: “Ibyabaye kuri Floyd biba buri munsi muri iki gihugu, mu burezi, mu buvuzi mu bice byose by’ubuzima bwa Amerika. Ubu ni igihe cyo guhaguruka mu izina rya George tukavuga tuti: ‘muvane amavi yanyu ku majosi yacu”.

Umunyamategeko wa George Floyd yabwiye abitabiriye umuhango wo kumusezeraho ko “icyorezo cy’irondabwoko” aricyo cyamwishe.

Abari bateraniye muri uwo muhango bahagaze bucece igihe cy’iminota 8 n’amasegonda 46, igihe bivugwa ko aricyo Floyd yamaze ari hasi umupolisi amutsikamiye.

Abantu amagana bitabiriye uyu muhango, aho impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zavugiye amagambo yamagana ivanguramoko.

Iyicwa rya Bwana Floyd ryafashwe amashusho, ryateje umujina n’imyigaragambyo ikomeye mu mijyi myinshi ya leta zunze ubumwe za Amerika.
Hagati aho, hafi y’ahaberaga uwo muhango muri Minneapolis, abapolisi batatu bari imbere y’urukiko baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi bwakorewe Floyd.
Derek Chauvin, umupolisi washinze ivi kuri Floyd mu gihe undi yatakambaga amubwira ko atabasha guhumeka, yarezwe ubwicanyi bw’ikiciro cya kabiri, kuwa mbere nibwo biteganyijwe ko azagezwa imbere y’urukiko.

Byagenze bite mu gusezeraho Floyd ?

Umunyamategeko Benjamin Crump yavuze ko “atari icyorezo cya coronavirus kishe George Floyd”.

Ati: “Ni ikindi cyorezo. Icyorezo cy’irondabwoko n’ivangura”.

Abo mu muryango wa Floyd, Guverineri wa leta ya Minnesota, senateri w’iyi leta, mayor w’umujyi wa Minneapolisi n’abandi bantu amagana bateraniye kuri North Central University y’i Minneapolis aho byabereye.

Indi mihango yo gusezera kuri Bwana Foyd iteganyijwe aho yavukiye muri leta ya North Carolina kuwa gatandatu, n’aho yakuriye muri Houston, Texas kuwa mbere.

Abitabiriye uwo muhango

Hejuru ku ifoto : Brandon, mwishywa wa George Floyd yihanganisha mubyara we Shareeduh Tate (Gatty images).

Inkuru The Source Post ikesha BBC

 4,609 total views,  4 views today

0Shares

Leave a Reply

Your email address will not be published.