Impamvu 10 zituma udakwiye gucikwa no gucumbika muri TERRA VIVA i Musanze

Ikaze mu mujyi uri gutera imbere, iwabo w’inama n’amahugurwa, ubushakashatsi, imyiherero, ibitaramo n’ibindi.

Kugirango witabire ibi bikorwa byose bisaba kuba utuje. Uwo mutuzo ntabwo ushobora kuwubona buri hose, uretse ahantu hamwe na hamwe. Ah’ingenzi mu Mujyi wa Musanze harimo Terra Viva Guest House, iherereye mu Murenge wa Muhoza hafi y’ishuri rikuru rya polisi (ryahoze ryitwa (EGENA).

Abacumbika muri iri cumbi bahagereranya no kuba muri paradizo kubera impamvu zikurikira:

Impamvu 10 zidasanzwe zagukumbuza muri Terra Viva Guest House

1. Amacumbi ari mu Mujyi benshi bifuza guturamo

Terra Viva iherereye muri uyu mujyi ubereye ijisho

Terra Viva Guest House, iherereye mu Mujyi wa Musanze hagati y’imijyi ya Kigali na Rubavu ikunze gusurwa cyane. Kuhagera biba byoroshye cyane. Ni umujyi usanga benshi bifuza guturamo kubera aho uherereye, ijuru ryaho, ibiciro byaho n’ibindi.

2. Amacumbi ari mujyi w’amafu n’amahumbezi

Terra Viva iherereye mu mujyi utoshye

Amafu n’amahumbezi by’i Musanze bitangirwa ubuhamya na buri wese, bikomoka ku birunga biri muri aka karere. Kuva kuri Terra Viva ugana ku birunga ugenda n’imodoka ni iminota 20. Hirya hino akikijwe n’ibiti bigize ubwiza bwa Musanze ku buryo uhacumbika ahora anezerewe.

3. Umutekano wawe n’ibyawe

Ahantu hatanga umutuzo n’umutekano

Ucumbika wese, anyurwa no kubona ahantu hari umutekano we n’ibye. Ntawe urataka ko yibiwe muri aya macumbi kubera aho aherereye n’uburyo acungiwe umutekano. Ni amacumbi aherereye hafi y’umuhanda munini wa kaburimbo, ariko hahora umutuzo udasanzwe.

4. Ibyumba bifite isuku idashidikanywaho

Isuku twarayikenetse

Abahanga bavuga ko isuku ari isoko y’ubuzima. Terra Viva Guest House yagize isuku intego. Hari ibyumba bihorana isuku, isuku y’ibiryamirwa, imifariso ihesha buri wese agaciro, kuko bisukurwa buri munsi n’ababizobereyemo.

5. Kwakiranwa urugwiro

Tuzirikana ubuzima bwanyu

Kugana umuntu umushyiriye amafaranga yawe, yarangiza akagusuzugura, akakwakira nabi, akakubwira nabi, nta kibabaza nkabyo mu buzima. Muri Terra Viva Guest House, kwakira abantu ni umuco wabaranze kuba yatangira kugeza uyu munsi, ubuhamya butangwa n’abahacumbitse bose.

6. Umutuzo

Kimwe mu bitanda byunganira ibindi

Terra Viva Guest House ifite amacumbi aherereye ahantu hadashobora kugera urusaku. Ni ahantu habereye muntu, aho ajya mu cyumba cye akikorera akazi ke nta kibazo, yashaka kuruhuka akabifashwamo n’imiterre yaho n’ibindi byiza biherereye muri izi nyubako.

7. Ibiciro bibereye buri wese

Urebye ibyiza biranga aya macumbi ya Terra Viva Guest House wakeka ko ibiciro bihanitse, ariko ibiciro byaho bibereye buri wese. Uhasanga ibyumba binini bifite ibitanda bya metero ebyiri kuri ebyiri, hari n’ibiringaniye ndetse n’ibiri munsi yabyo ariko bibereye buri wese.

8. Umukiriya ahora ari umwami

Icyifuzo cy’umukiliya ni itegeko

Umukiriya aravuga rikijyana muri Terra Viva Guest House, ibitekerezo n’ibyifuzo bya buri wese nibyo twubakiraho serivisi tubaha. Tuzi neza ko mutatugana ntacyo twaba tubereyeho. Hagane wihere amaso!!!!!

9. Amafunguro ateguranywe ubuhanga

Abatugana bategurirwa amafunguro

Mu gaciro n’icyubahiro tugomba umukiriya ntabwo bishoboka ko utugana abura amafunguro abereye buri wese hakurikijwe uko impande zombi ziba zabyumvikanye. Muri Terra Viva haba abazobereye mu gutegura amafunguro yose umuntu yifuza, mu rwego rwo guha agaciro buri wese umutuzo aba yifuza.

10. Serivisi z’akarusho ku bashinga ingo, abashaka kwirinda COVID-19

Abantu baganira habanye intera

Mu bihe bisanzwe, muri mpera z’icyumweru usanga Terra Viva hateraniye abakwe n’abageni baganirijwe ibanga ryacu n’abahatashye ubukwe. Uhageze ntacyo asabwa gushaka hanze. Dutekera abageni ubwoko bw’amafunguro yose yifuzwa, gutegura gato zikwiye, mutanibagiwe ko hari maison de passage igenerwa abageni guhera ku wa gatandatu kugeza kuwa mbere, byose ku giciro gito.

Iyi nyubako kandi iteguye mu buryo abafite inama cyangwa amahugurwa bashaka kwirinda icyorezo cya COVID 19, bakirwa neza mu buryo bubarinda, bufite ibikoresho byose by’isuku, bateguriwe aho bakorera ibikorwa byabo mu buryo bwo guhana intera n’ibindi.

Terra Viva Guest House iherereye mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge mu mudugudu wa Gikwege, hafi ya Diyoseze ya EAR Shyira, hafi ya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ahitegeye ibirunga by’u Rwanda n’imisozi ya nyamuremure na Nyamagumba. Aho iherereye hegereye gare ya Musanze, isoko ry’imboga n’imbuto rya Musanze, ndetse na hafi ya hoteli zakira inama, ku buryo kuhagera uturutse aho hose bidaasaba kwitabaza imodoka ngo uhegere.

Amafoto agaragaza uko twita ku batugana mu gihe cy’ubukwe kandi ku biciro bibereye buri wese.

Twifashisha abahanga mu gutunganya ahabera ibirori
Byose bijyana no kubahiriza amabwiriza ya leta ariko ukanasigarana n’urwibutso
Dutegura bibereye ijisho

Isuku usanga ari yose
Isukuriro
Amafu n’amahumbezi atuma umererwa neza

Ku bindi bisobanuro wabaza kuri telefoni: 0788741430/0728741430

Loading