Imiyoborere myiza cyangwa mibi ntaho ikwiriye guhurira no kongera manda-Prof Mbanda

Komisiyo y’igihugu y’amatora(NEC) isaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze bongerewe manda kubera ingaruka za COVID-19 gukomeza kuzuza inshingano, igasaba kugaragaza abakora nabi bitwaje iyo nyongera.

Tariki 27 Mutarama 2021 Komisiyo y’Igihugu y’amatora yasubitse itangwa rya kandidature z’abifuzaga guhatanira imyanya itandukanye mu buyobozi bw’inzego z’ibanze. Ibyo ngo byatewe no kwiyongera kw’ubwandu bw’icyorezo COVID-19.

Icyo cyemezo cyakurikiwe no kongera manda y’abari basanzwe mu myanya. Babicishije mu kiganiro “Ingaruka z’isubikwa ry’amatora yo mu nzego z’ibanze  ku miyoborere bitewe n’icyorezo cya COVID 19″, cyabaye kuwa 6 tariki 28 Kanama 2021 cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro(Pax Press) cyatambutse ku maradiyo Isangano, Frash, Ishingiro na Energy FM, abaturage bavuga ko hari bamwe muri abo bayobozi basigaye barangwa n’imikorere mibi.

Umwe muri bo wo mu mudugudu wa Agasharu mu kagari ka Cyarwa, ho mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye, avuga ko hari umwe mu bashinzwe imibereho myiza mu kagari ufunga amazi abaturage bavoma yitwaje imyemerere ye. Iyo bigeze kuwa gatanu nimugoroba ngo ayafunga yitwaje ko ari isabato bo bakajya kuvoma ibinamba. Undi wo mu mudugudu wa Gashaka mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi  uvuga ko umuyobozi w’uwo mudugudu yafashe akazu k’amazi bavomagaho akagahinduramo butiki, bityo abaturage bakabura aho bavoma, bigatuma bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi.

Iby’iyi mikorere bikomozwaho na Komisiyo y’amatora yemeza hari ibibazo yabonye kare ko bizavuka, ariko ikaba ikora uko ishoboye ngo bibe byakemuka. Perezida wayo Prof Kalisa Mbanda ati “Kongera manda ni ukubura ukundi ugira. Natwe kandi nka komisiyo turabizi ko, dukora uko dushoboye kose kugirango ubwiyongere bwa manda bushobore kuba bugufiya, bitaranaza twari tubizi ko kongera manda bizateza utubazo na n’ubungubu turabizi, turacyabifite mu myumvire yacu.

Yungamo ati “Kongera manda n’ahatari ibibazo bishobora kubyutsa ibibazo, kuko njyewe ndi umuyobozi nari nzi ko nzigira mu yindi gahunda none biriya bimbujije kugenda, ntabwo nzabasha gukora nkuko nakoraga mbere.

Ndi umuturage uriya muntu nari nzi ko agiye none ntagiye, n’ibyo yakoraga bikeya najyaga mbana nabyo nshima noneho sinzongera kubyemera  kuko yagombaga kuba yagiye. Ndi inyangamugayo ariko bambujije gukorera amafranga aho nari mfite akandi kazi nzajyamo  none  reka nanjye ngerageze gukora nabi cyangwa nitegurire ibi cyangwa ndetse nake n’amafaranga mve muri bwa bunyangamugayo bwanjye.”

Ibi bibazo ngo bikomera ku rwego rw’umudugudu kurenza mu zo hejuru bitewe n’imyumvire n’abayobozi n’abayoborwa, ndetse nuko abaturage babonana n’abayobozi kenshi, kandi ngo ntazibana zidakomana amahembe.

Mbanda burira abarangwa n’imikorere idahwitse ati:

“Unaniwe gukora iyo nyongera ya manda bamusabye gukora, akwiriye  kubigaragara akavuga ati “simbishoboye bakamusimbuza uwemera ko yabishobora. Abaturage nabo ntibakomeze kwibwira ko kongera manda ari byo byatumye abayobozi baba babi, wenda bananijwe n’abaturage basanga batari biteguye kugumana na we ariko imikorere myiza, imiyoborere myiza cyangwa imikorere mibi ntaho ikwiriye guhurira no kongera manda, abaturage bakwiye kubimenya, bakabyifatamo nkuko babyifatagamo mbere.”

Ahereye ko ngo COVID 19 igenda izitirwa bitewe no kuyikingira, kumenyera ingamba zo kwirinda icyo cyorezo ndetse n’imikoranire irimo iurubyiruko rw’abakorerabushake ruzafasha mu matora, asa n’utanga icyizere.

Ati “ubona byinshi byarahindutse bijyana aheza ku buryo byadufasha kugabanya ubwiyongere bwa manda….duhora duhengereza tureba aho COVID igeze, bigeze mu gipimo umuntu yashobora kubana nayo, icyo gihe tuzakoresha amatora.”

Ingabire Marie Immaculee, umuyobozi w’umuryango Transperancy International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane avuga ko mu bibazo bitandukanye byagaragajwe n’abaturage muri icyo kiganiro igishya abonamo cyaje nyuma yo kongera manda ari abayobozi bakingira ikibaba abapima utubari. Asaba abaturage n’abayobozi gukora neza, ahavutse ikibazo kikagezwa ku nzego zibishinzwe, kandi abantu bagakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 bityo amatora akaba yasubukurwa vuba.