Igitangaza: Muri Leta z’abarabu hari kubakwa inzu irimo Kiliziya, Umusigiti n’Isinagogi

Papa n'abayobozi batandukanye b'amadini

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’abarabu(UAE), Hazza Alqahtani avuga ko iki gihugu  cyagaragarije inteko rusange y’u muryango w’abibumbye ko gifite umugambi wo kubaka inyubako mbera-byombi yiswe inzu yitiriwe umuryango wa Abraham n’ubuvandimwe “ Abrahamic House of Fraternity”.

Iyi nyubako yatangajwe i New York tariki 20 Ukwakira 2019 izaba igizwe na Kiliziya, Umusigiti n’Isinagogi n’ahantu abo muri izo nsengero bazajya bahuriramo mu busabane nk’ikimenyetso cy’uburinganire, n’ibiganiro bigamije bigamije bwumvikane. Ubu ngo yatangiye kubakwa biteganijwe ko izarangira muri 2022.

Ibi byagarutsweho na ambasaderi Hazza Alqahtani mu ijambo yavugiye muri Kiliziya ya Regina Pacis mu mujyi wa Kigali kuri iki cyumweru.

Yahamagariye abantu kurangwa n’ubworoherane no kubana kivandimwe,kandi ashimangira ko kugira imyemerere itandukanye bidakwiye kuba  intandaro y’amakimbirane nkuko tubikesha inkuru ya RBA.

Amb Hazza yagarutse ku masezerano yasinywe hagati y’umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi Papa Francis n’umuyobozi wa Islam muri UAE  Imam Sheikh wa al-Azhar Dr. Ahmed al-Tayyib ubwo yabasuraga muri Gashyantare umwaka ushize.

Papa Francis na Sheikh Ahmed Al Tayeb, Imam mukuru wa Al Azhar, bahoberana nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubwo basinyaga inyandiko igamije kwimakaza ubumuntu

Ni amazezerano akubiyemo ingingo z’imibanire myiza ya kivandimwe hagati y’abakirisitu n’abayisiramu mu gushyigikira amahoro ku Isi: “Fraternity for World Peace and Living Together.” Aha Amb Hazza avugako icyo ari ikimenyetso kigaragazako hatakabayeho ko uwo ariwe wese yakwitwaza idini cg imyemerere runaka nk’urwitwazo mu gukora intambara, ubugizi bwa nabi, ubuhezanguni n’ivangura iryo ariryo ryose.

Abo mu madini yose bazajya bisanga muri iyo nyubako

Karidinali Antoine Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali avuga ko bibabaje kuba  hari bamwe bashingira ku myemerere yabo y’idini bakabivanga bikaba intandaro y’amakimbirane n’intambara kandi bitari bikwiye.

Ambasaderi Hazza Alqahtani mu ijambo yavugiye muri Kiliziya ya Regina Pacis

Leta zunze ubumwe z’abarabu zigizwe n’ibihugu( Emirates) 7 birimo na Abu Dhabi nk’umurwa mukuru, na Dubai nk’umurwa mukuru w’ubukungu. Ni ahantu abanyamahanga baruta kure umubare w’abanyagihugu.Muri izo leta zose habamo abantu bafite ubwenegihugu burenga 200 babana mu mahoro kandi buri yobokamana riremewe kandi rigakorera ku mugaragaro nubwo Islam ariyo izwi cyane.

Ambasaderi Hazza Alqahtani mu ijambo yavugiye muri Kiliziya ya Regina Pacis

 

Loading