Igishanga cya Urugezi cyibasiwe n’inkongi
Igice cy’igishanga cya Urugezi giherereye mu kagari ka Ruconsho mu murenge wa Rwerere ho mu karere ka Burera cyibasiwe n’inkongi y’umuriro.u
Uretse kuba iki gishanga ari isoko y’amazi abyazwa ingufu z’amashanyarazi, ni n’icyanya cy’ibyiza nyaburanga nk’inyoni n’izindi nyamaswa bikurura ba mukerarugendo benshi.
Amakuru yatanzwe n’abari kuzimya iyo nkongi ngo ni uko muri uyu mugoroba hari hamaze gushya ahangana na hegitari 10. Ni mu gihe ibikorwa byo kuzimya bikomeje.
Raporo yatanzwe uko ibintu bihagaze muri ako karere (Sitrep) ivuga ko iyo nkongi yatewe n’uvugwaho kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Igishanga cya Urugezi kiri ku buso bwa Hegitari 124. Mu myaka yashize abagituriye bari baracyigabije mu bikorwa by’ubuhinzi, abandi bagihindura inzuri n’inzira nyabagendwa ku bajyaga bacyambuka bakoresheje inzira z’amaguru n’iz’amazi.
Aho bimariye kugaragara ko ingano y’amazi yagiturukagamo yagabanutse, hafashwe icyemezo cy’uko ibikorwa bya muntu muri icyo gishanga bikumirwa.
Igishanga cya Urugezi gihuriweho n’imirenge 10 yo mu Karere ka Burera na Gicumbi, kikaba ari cyo soko y’amazi akoreshwa mu gutanga amashanyarazi mu ngomero za Ntaruka, Mukungwa na Rusumo zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bo mu bice bitandukanye by’igihugu.
Kuva hafashwe ingamba zo kubungabunga icyo gishanga, ubu hari abafatanyabikorwa batanu bakorana umunsi ku munsi mu bikorwa byo kukibungabunga. Abo barimo ababungabunga iki gihanga bahatera ibiti no gukurikirana ko bikura neza, hari abandi bororeyemo imisambi no kubungabunga izindi nyoni zibamo. Hari urubyiruko rukoramo umunsi ku wundi mu buryo bwo kuhahoza ijisho no kuhacungira umutekano.
Iyi nkuru turacyayikurikirana…..