Ifunguro abakatiwe urwo gupfa muri Amerika bariye mbere yo kwicwa n’amagambo bavuze

 

Mu kumvikanisha kurushaho igihano cy’urupfu muri Amerika, umunyamakuru ufotora yabashije kongera gutunganya amashusho agaragaza amafunguro ya nyuma yahawe imfungwa zakatiwe iki gihano mbere yo kwicwa.

Ni ifunguro ririho umugati, umureti, ifiriti n'udutsima

“Biba bimeze gute gusaba ifunguro rya nyuma mbere yo kwicwa uzira icyaha wakoze cyangwa utakoze?” Ni ikibazo umunyamakuru w’umunyabugeni mu mafoto w’Umunyamerika yibajije kuri uyu mushinga.

Agira ati: “Turamutse twishyize imbere y’ibi biryo, wenda dushobora kumva uko byari bimeze.

“Wenda dushobora kwibaza ibindi ku mpamvu n’imigirire y’ubutabera.

“Wenda dushobora kumva agahinda k’uwakatiwe iki gihano.”

Aha hariho andi makuru y’abahawe icyo gihano, harimo imyaka bamaze mu mashuri, icyo bakoraga n’ijambo rya nyuma bavuze mbere yo kwicwa.

David Wayne Stoker

Ifunguro ririho burgers, ifiriti na ice cream
Ifunguro ririho burgers, ifiriti na ice cream

Yishwe: 16/06/1997

Imyaka mu mashuri: Umunani

Akazi yakoraga: Umubaji

Ijambo rye rya nyuma: “Mbabajwe no kuba mwarabuze abanyu… ariko nta muntu nishe.”

2px presentational grey line

Anthony Ray Westley

Ifunguro ririho ifiriti, inkoko itetse mu mavuta n'umugati
Ifunguro ririho ifiriti, inkoko itetse mu mavuta n’umugati

Yishwe: 13/05/1997

Imyaka mu mashuri: Umunani

Akazi yakoraga: Umuhinzii

Ijambo rye rya nyuma: “Ndagirango mumenye ko nta muntu nigeze nica. Ndabakunda mwese.”

2px presentational grey line

Thomas Andy Barefoot

Ifunguro ririho, ibishyimbo, umuceri, imboga, ibigori, isosi na cola
Ifunguro ririho, ibishyimbo, umuceri, imboga, ibigori, isosi na cola

Yishwe: 30/10/1984

Imyaka mu mashuri: Ntabwo bizwi

Akazi yakoraga: Umukozi mu ruganda rucukura ibitoro

Ijambo rye rya nyuma: “Ndashaka ko buri wese amenya ko nta rwango mufitiye. Ndabababariye bose. Nizeye ko uwo nahemukiye wese azambabarira… Nsabye imbabazi ku byo nakoze byose ku wo ari we wese. Nizeye ko bazambabarira.”

2px presentational grey line

James Russell

A red apple
Yasabye ‘apple’, ‘pomme’

Yishwe: 19 /09/ 1991

Imyaka mu mashuri: 10

Akazi yakoraga: Umunyamuziki

Ijambo rye rya nyuma: Bivugwa ko ryamaze iminota itatu, birashoboka ko ritanditswe cyangwa ritafashwe amajwi.

2px presentational grey line

Jeffrey Allen Barney

Ingeri irimo amata n'amapaki abiri y'ibiryo byo mu nganda
Ingeri irimo amata n’amapaki abiri y’ibiryo byo mu nganda

Yishwe: 16 /04/ 1986

Imyaka mu mashuri: Ntizwi

Akazi yakoraga: Ntikazwi

Ijambo rye nyuma: “Ndasaba imbabazi kubyo nakoze. Nkwiriye iki gihano. Yesu/zu mbabarira.”

2px presentational grey line

Johnny Frank Garrett

Ingemeri irimo chocolat na ice cream z'imikeri
Ingemeri irimo chocolat na ice cream z’inkeri

Yishwe: 11 /02/ 1992

Imyaka mu mashuri: Irindwi

Akazi yakoraga: Umuhinzi

Ijambo rye rya nyuma: “Ndashaka gushimira umuryango wanjye ku rukundo no kunyitaho. Naho abasigaye bose bo ku isi baragasoma ikibuno cyanjye.”

2px presentational grey line

William Prince Davis

Ifunguro ririho amaguru y'inkoko, ibishyimbo, umugati n'utwo guhekenya na coca cola yo kumanuza
Ifunguro ririho amaguru y’inkoko, ibishyimbo, umugati n’utwo guhekenya na coca cola yo kumanuza

Yishwe: 14 /09/ 1999

Imyaka yamaze yiga: Irindwi

Akazi yakoraga: Umuhanga mu gusakara

Ijambo rye rya nyuma: “Ndashaka gusaba imbabazi umuryango wanjye kubw’akababaro batewe n’ibyo nakoze… Ndashaka no gushimira abagabo bose bakatiwe urwo gupfa ku rukundo banyeretse muri iyi myaka.

“Nizeye ko guha umubiri wanjye abakora siyansi bizatuma ibice byawo hari umuntu bifasha…Ni ibyo mfite byo kuvuga, murinzi.”

2px presentational grey line

Gerald Lee Mitchell

Yasabye za bonbon
Yasabye za bonbon

Yishwe: 22 /10/ 2001

Imyaka yamaze mu mashuri: Icumi

Akazi yakoraga: Umubaji

Ijambo rye rya nyuma: “Umbabarire ku kukubabaza. Umbabarire kukwambura ubuzima. Ndasaba n’Imana imbabazi. Ndabizi bishobora kuba bikomeye ariko ndasaba imbabazi ku byo nakoze.

“Ku muryango wanjye, nkunda buri wese muri mwe. Mukomere. Mumenye ko nzahora mbakunda, iteka. Ndabizi ko ngiye iwacu kubana n’Imana. Murire mu byishimo ku bwa njye.”

2px presentational grey line

Robert Anthony Madden

Ntacyo yahawe

Yishwe: 28 /05/ 1997

Imyaka yamaze mu ishuri: 12

Akazi yakoraga: Umutetsi

Ijambo rye rya nyuma: “Ndabasaba imbabazi ku kubura abantu kwanyu n’akababaro. Ariko sinishe bariya bantu. Nizeye ko tuzamenya uko twahagarika uru rwango no kwihorera tugaha agaciro ibiri ku isi.

“Mbabariye buri wese kubera ibi bigiye kuba, biboneka ko atari byo [bidakwiye]”

2px presentational grey line

James Beathard

Ifunguro ririho imboga, ifiriti, karoti, n'inkoko itetse mu mavuta n'icyo kunywa
Ifunguro ririho imboga, ifiriti, karoti, n’inkoko itetse mu mavuta n’icyo kunywa

Yishwe: 9 /12/1999

Imyaka yamaze mu ishuri: 15

Akazi yakoraga: Umukanishi wa za moto

Nyuma y’urubanza rwe, umutangabuhamya w’ibanze w’umushinjacyaha yisubiyeho ku buhamya bwe n’abacamanza batatu mu bamuburanishije bamusabiye imbabazi.

Ijambo rye rya nyuma: “Hari ibyo nshaka kuvuga. Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta hantu zishyira kubaka ubuzima bw’umuntu. Kunyica ni ikimenyetso cy’indwara ikomeye. Hari igihe leta ikwiye guhagarika gusenya ibindi bihugu no kwica abana b’inzirakarengane. Ibihano byafatiwe Iran, Iraq, Cuba n’ahandi nta cyo bikora mu guhindura isi kandi birababaza abana barengana.

“Ahubwo icy’ingenzi cyane ni uburyo dufata ibidukikije kuko biri kwangirika cyane kandi nitubikomeza aho tugana ni uko uburyo bwose dufatamo abandi bantu kuko twese kuri iyi si turi kuyivaho.

“Imwe mu nzira nyazo ukuri kw’ibiri kuba kuzajya hanze, cyangwa abantu bakamenya ibiri kuba ni ugushyigikira itangazamakuru ryigenga. Ndimo ndabona itangazamakuru rigorwa no gukomeza kubaho nk’urwego rwigenga.”

Amafoto yose akoreshejwe bitangiwe uburenganzira. Ni inkuru ya BBC.

 

Loading