Icyo abatuye Kigali bavuga kuri guma mu rugo bashyizwemo

Leta y’u Rwanda yatangaje ingamba nshya zo kwirinda biruseho ikwirakwira rya coronavirus, umurwa mukuru Kigali washyizwe muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ izasuzumwa nyuma y’iminsi 15.

Abategetsi bavuze ko izi ngamba ku mujyi wa Kigali zitewe n’uko wonyine wihariye 61% by’abantu bashya banduye Covid-19 kuva uyu mwaka watangira.

Marie Grace Uwamahoro yabyutse kare ngo ajye ku isoko kureba uko byifashe, ariko abashinzwe umutekano ntibatumye agera ku muhanda munini, nk’uko yabibwiye BBC.

“Corona iteye ubwoba kuko imaze kudukwiramo pe! Ariko na guma mu rugo iteye ubwoba kuko kubaho biba bigoye cyane.” – Uwamahoro, abwira BBC icyo atekereza ku ngamba nshya.

Abategetsi batangaje ko abaturage batunguwe n’ibi byemezo bazahabwa ubufasha bw’ibiribwa.

Kigali
Muri Kigali aha ni hamwe mu hantu ubusanzwe haba hari urujya n’uruza rw’abantu benshi cyane, aha ni muri ‘Guma mu rugo’ mu kwa kane 2020
 

Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kivuga ko ijanisha ry’abandura Covid-19 ryikubye inshuro zirenga 50 ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwa 10/2020.

Kivuga kandi ko 65,5% by’abishwe na Covid-19 mu gihugu hose bapfuye mu kwezi kwa 12/2020 n’ukwa 01/2021.

Mu itangazo ry’ibiro bya minisitiri w’intebe iyi ni imwe mu myanzuro, igomba guhita ikurikizwa kuva ejo kuwa kabiri:

Muri Kigali:

  • Abantu bategetswe kuguma mu ngo zabo, kereka abatanga servisi z’ingenzi
  • Ibikorwa byose by’ubucuruzi birafunze, kereka abacuruza iby’ingenzi nk’ibiribwa
  • Amashuri yose n’insengero, byose birafunzwe
  • Ikibuga cy’indege cyo kizakomeza gukora
  • Imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi irakomeza

Mu gihugu hose:

  • Amasaha y’umukwabu azajya ahera 18h
  • Insengero n’utubari birafunze
  • Amateraniro rusange, ubukwe n’ibindi birafunze
  • Gushyingura ntibizajya birenza abantu 15 naho ikiriyo abantu 10

Babivugaho iki?

Kuri ibi byemezo, kuri Twitter abantu batandukanye nabo batanze ibitekerezo byabo.

Bimwe mu byo banditse:

Wagira kuguma murugo nurukingo turi gukora – Museveni Joe

“Abanyakigali mwihangane umuti usharira niwo uvura” – Elie Mutabazi

“Izi ngamba nshya zifashwe ntago zitunguranye, byacaga amarenga hagihagarikwa amashuri mu mujyi wa Kigali.” – Isaac Kalimba

“Ariko nkibi koko?? ubuse muzi ko abanyarwanda bose bafite stock mungo ko mu itangazo ntaho numvise muvuga kugaburira abaturage.” – Uwase Ange

“Aho bigeze ibi birakabije. None se abanyarwanda twabaye imyenda ko ari yo umuntu amesera igihe ashakiye? Ba Nyakubahwa mutuyobora rwose turabemera, turabubaha kuko mudushakira ibyiza, ariko rwose ibi byemezo muduturaho ni ukwisubiraho!” – Jean Bosco @Jeanhadv

“Twishimiye Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri byari bikwiriye rwose, Mureke duhangane na Covid-19 ntakujenjeka tuzayitsinda ntakabuza. Abaturage twese dukwiye kubyumva kandi tukabyubahiriza. Murakoze cyane” – Niyomugabo Jason

Mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka ushize, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa sahara cyatangaje ‘lockdown’ mu gihugu hose, yamaze iminsi 45.

Icyo gihe, abantu batandukanye bagaragaje impungenge z’imibereho yabo muri ibyo bihe bikomeye.

Icyo gihe bamwe mu batavuga rumwe na leta, bamaganye iyo gahunda yo kugumisha abantu mu ngo zabo, bavuga ko ingaruka zayo zikomeye kurusha iza Covid-19.

Ivomo:BBC

The Source Post