Ibyavuzwe n’u Bwongereza ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ni ‘ukwibasira igihugu’

Abahagarariye u Rwanda i Geneva mu Busuwisi batangaje ko ibyavuzwe n’Ubwongereza ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda ari ‘ukwibasira igihugu bibabaje’.

Kuwa mbere, nyuma y’uko minisitiri w’ubutabera yeretse inama ya ‘Universal Periodic Review’ (UPR) intambwe u Rwanda rwateye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibindi bihugu byatanze inama zabyo ku Rwanda.

Abahagarariye u Rwanda i Geneva, ahakorera inama ya ONU/UN y’uburenganzira bwa muntu, batangaje ko “leta y’u Rwanda ibabajwe n’uko ibyavuzwe n’uhagarariye Ubwongereza bidafite ishingiro”.

Mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Amerika nayo yasabye leta y'u Rwanda bimwe mu bisa n'ibyasabwe n'Ubwongereza
Mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, Amerika nayo yasabye leta y’u Rwanda bimwe mu bisa n’ibyasabwe n’Ubwongereza

Julian Braithwaite uhagarariye Ubwongereza yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri mu muryango wa Commonwealth, kizanawuyobora umwaka utaha, barusaba kubahiriza demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, nk’amahame y’uwo muryango.

Yasabye u Rwanda kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.

Kuwa mbere ubwo Julian Braithwaite uhagarariye Ubwongereza i Gevena yavugaga ibyo leta y'igihugu cye isaba iy'u Rwanda
Kuwa mbere ubwo Julian Braithwaite uhagarariye Ubwongereza i Gevena yavugaga ibyo leta y’igihugu cye isaba iy’u Rwanda(UK Mission Geneva)

Ubwongereza kandi bwasabye leta y’u Rwanda kurengera no gufasha abanyamakuru gukora bisanzuye nta bwoba bwo kwihimurwaho, n’abategetsi bakubahiriza itegeko ryo gutanga amakuru.

Mu butumwa bw’uruhererekane kuri Twitter, ‘mission’ y’u Rwanda i Geneva yavuze ko leta y’u Rwanda ibona ibyavuzwe n’Ubwongereza ari:

“Ukwibasira kubabaje ku gihugu mufatanya, mu gihe Ubwongereza bwacecetse ku kubangamira uburenganzira bwa muntu bikomeye biri ahandi mu karere.”

Ubwongereza ni kimwe mu bihugu bya mbere bitera inkunga nini leta y’u Rwanda mu mishinga inyuranye y’iterambere.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

Usibye Ubwongereza, muri iyo nama yo kuwa mbere Charles Bentley uhagarariye Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye leta y’u Rwanda “kubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru ihagarika gufunga no gushyira ku nkeke abanyamakuru kubera inkuru zabo”.

Amerika yasabye u Rwanda “iperereza ryigenga ku birego byo gufunga binyuranyije n’amategeko, ubwicanyi, gushimuta impirimbanyi z’uburenganzira, abatavuga rumwe n’ubutegetsi…” n’ibindi.

Minisitiri Busingye yabwiye abari muri UPR ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, n’itangazamakuru, uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’ubwo guhurira hamwe mu mahoro byubahirijwe mu Rwanda.

Busingye yahakanye ko nta bantu bafungirwa ahantu hatazwi mu Rwanda, anavuga ko impamvu z’ababurirwa irengero mu Rwanda ari: “Ukwimuka kutandikwa kw’abava mu byaro bajya mu mujyi, kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko ukamara igihe mu bindi bihugu, guhunga imyenda, ibibazo mu bashakanye, na bamwe mu bajya mu mitwe y’inyeshyamba mu bihugu bituranyi”.

Loading