Ibya Gitifu n’urubyiruko bavuzweho gukubita umuturage ‘bunyamaswa’ byakomojweho na benshi

Abantu batandukanye bakomoje ku byo bise ihohoterwa ryakorewe umuturage wari utwaye moto bongera gukebura urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu zacyubaka vuba ariko zikaba zanagisenya vuba mu gihe rutareberwa neza.

Iby’iri hohoterwa nkuko abaturage baryise biri muri videwo yahererekanyijwe ku mbunga nkoranyabaga ndetse na polisi y’u Rwanda ikayivugaho, ariko mu buryo butanyuze bamwe mu banyarwanda.

Hagaragaramo umumotari wari mu murenge wa Muhondo agiye kwambuka ngo ajye mu wa Muyongwe, hose ni mu karere ka Gakenke. Yaje guhagarikwa arahagarara, ubwo yavaga kuri moto yafashwe n’abarimo gitifu w’umurenge wa Muhondo ndetse n’abandi bari kumwe na we[polisi yise abakorerabushake] maze batangira baramukurubana, baraterura badimba hasi, maze bamwuzuraho batangira kumukubita mu buryo bamwe bise ubwa ‘kinyamaswa’.

Uretse kumukubita bamutanyagurijeho imyenda, bamunaga mu gihuru, aho abahazi bavuga ko yagize Imana kuko ngo hari iteme rirerire yari kugwamo akaba yapfa. Ibyo kumukubita byajyanaga no kumuzirika imigozi bari bafite ndetse no gukubita imigeri no kumukandagira mu nda no mu gatuza.

Videwo ibigaragaza

Ibyatangajwe na Polisi ntibyanyuze bamwe mu baturage

Polisi y’u Rwanda yasubije ikibazo cyari kibajijwe n’impuzamiryango irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO, aho yanditse kuri twitter igira iti “Ntibikwiye ko abaturage bahohoterwa muri ubu buryo kuko hariho ibiteganyirizwa abakosheje cyangwa barenze ku mabwiriza! Turasaba ko RIB, polisi y’u Rwanda n’umuvugizi wayo ko bakurikirana ibi bintu ngo byabereye Muhondo mu karere ka Gakenke kandi bivugwa ko na gitifu w’Umurenge ari muri bo.”

CLADHO yasabye ko abakekwaho ibyo bikorwa bakurikiranwa

Nyuma y’ubu butumwa bwa CLADHO, Polisi y’u Rwanda yihise isubiza itya “ Muraho, Murakoze ku makuru muduhaye, yafashwe ashaka kuva mu Karere ka Rulindo ajya mu Karere ka Gakenke nta ruhushya yasabye. Yakubise umuhuzabikorwa w’umurenge, urubyiruko rw’abakoranabushake baratabara. Ikijyanye no gukubitwa kirakurikiranwa.”

Igisubizo cya polisi cyakurikiwe n’impande ebyiri zirimo abenshi bavuga ko uwo musore atigeze akubita umuyobozi, ahubwo ko yahohotewe.

Hari uwagize ati  “Mbega ubunyamaswa we, Erega niyo yaba yishe amabwiriza ya covd-19, Ntiyagafatwa gutya igisubizo cya polisi y’u Rwanda giteye kwibaza byinshi, umenya itarebye iyi video cyangwa gitifu w’umurenge niwe wamukubise , amushumuriza na bariya bihaye kwiyitirira police yo mu muhanda.”

Hari uwahise agira ati “Ibi bintu rwose ntibikwiye kuberako niba yari yarenze ku mabwiriza yari guhanwa nk’uko bitegaywa n’amategeko/amabwiriza arebana na COVID ariko adahohotewe nk’uko bigaragara. Kwihanira sibyo.”

Undi ati “Nyamara iyo bikorewe abirabura bo muri #USA tuza kuri TL twese tugasakuza #BlackLivesMatter ariko ndorera abaturage dusangiye igihugu ubugome n’urugomo bagambirira bategeye igico bakenda kwica abanyarwanda bagenzi babo. Ibi bintu ntabwo bikwiye bigomba gucika burundu.”

Hari undi wagize ati “Ko mbona ari we watangije ibintu byo gukubita se ahubwo cyangwa nuko harimo gitifu? Niba se yishe amabwiriza agasabwa gushyira muto ku ruhande akayivaho ahonda abantu we yumvaga bigenda gute? Igisekeje nuko bamunobye akaniha. Inzego zibanze zaragowe.”

Undi ati “Uziko wagirango ni mu bihugu duturanye. Abanyarwanda basigaye bihanira abaturage uko bashaka. Warebye uko bamukandagiye ku mutwe hadi kumwica bamuhambira nk’ingona benda kwimurira aho kuba. Uru rugomo RIB ijyeyo iruhashye ababikoze bose babiryozwe cyane uwakandagiye umutwe.

Mugenzi we ati “ Si uku umwaka ushize bakubise Nyakwigendera Niyonzima muri Musanze nyuma akaza no gupfa azize izo nkoni. Mu majyaruguru habayo mentalities tudasanganywe ahandi mu Rwanda kandi barangwa no gukubita no gukomeretsa.

Gusa hari uwamusubije ko ibikorwa bya bamwe mu bayobozi bakubita abaturage(ariko batatumwe na leta) byagiye bigaragara no mu bindi bice by’igihugu.

CLADHO nayo isa n’itanyuzwe n’ibitekerezo by’abavuga ko uwo muturage ariwe wakubise gitifu isubiza umuturage wari uvuze ko ukoma urusyo akoma n’ingasire. Ko bidakwiye ko umuturage yigomeka ku bashinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda covid-19.

CLADHO iti “Niba wabirebye neza, bamukuye kuri moto bakubita kandi bamuteze ari abantu benshi, ntiyigeze ahabwa amahirwe yo kuba yakwisobanura!Nta kwigomeka tubonamo cyereka niba yigomekeye ahandi atari aho turi kubona.”

Ku mbunga nkoranyambaga zirimo whatsapp abaturage batanze ibitekerezo ko ibyakozwe n’urubyiruko bigaragazako jenoside yakorewe abatutsi nta somo yasigiye bamwe, aho urubyiruko rwashirwaga mu ikorwa byo kwica abatutsi, nyuma rugasaba imbabazi ko rwashutswe.

Umuturage umwe yagize ati “Ariko ibi bintu murabona bitagaragaza ko ntacyo jenoside yigishije bamwe mu banyarwanda koko?”

Hari n’abavuze ko urubyiruko rw’abakorerabushake ruvugwaho biriya bikorwa ngo rwarwaniriraga umuyobozi warwo, ariko bakavuga ko atari ko rukwiye kwitwara.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yavuze ko ikibazo bagishyikirije RIB ngo igikurikirane.

Abantu batandukanye bakurubana uwo mumotari
Bamwe bamuziritse imigozi mu ijosi no ku maguru
Agerageza kwivanamo imigozi bamuziritse

 

Ibikorwa byo kumukubita
Bamukandagiye mu nda no mu gatuza