Ibanga rituma ES Rugabano, ishuri ryo mu cyaro ridasiba kuba mu ba mbere mu gutsindisha neza mu Karere
Mu minsi ishize, ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashimye ibigo by’amashuri byitwaye neza mu bizamini bya Leta; ni ukuvuga ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye batsindishije neza.
The Source Post yagize amatsiko yo gusura kimwe muri ibyo bigo, mu rwego rwo kureba ibanga rikoreshwa mu kugira abanyeshuri batsinda neza.
Mu ntera y’iminota 30 kuri moto umuntu avuye kuri kaburimbo, umunyamakuru wa The Source Post yinjiye mu kigo cya ES Rugabano, ikigo cy’amashuri yisumbuye giherereye mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi.
Iki kigo cyaje muri icumi bya mbere mu Karere mu gutsindisha neza ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu karere ka Karongi. Mu banyeshuri 107 bahigaga mu cyiciro rusange bose batsize ku kigero cya 100%, 103 muri bo babona amabaruwa abemerera kwiga mu bigo bigamo bacumbikiwe.
Umuyobozi wa ES Rugabano, Ndihokubwimana Froduard avuga ko gutsindisha bituruka ku bufatanye bw’impande zose.
Agira ati ‘’Ubu twaje kumwanya wa gatandatu mu karere,nta banga rindi twakoresheje uretse ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi n’abanyeshuri. Iyo abana bitegura ibizamini tubaha umwanya uhagije wo gusubira mu masomo tukabarinda ibyabarangaza.”
Yungamo ko bakora ibishoboka byose gahunda y’amasomo isanzwe bakayirangiza mbere.
Ati “Tuyirangiza [gahunda y’amasomo] mbere noneho igihe gisigaye tukagiharira gusubira mu masomo bityo bigafasha abana kumva amasomo neza; bigatuma batsinda bitabagoye.”
Ndihokubwimana yongeraho ko ntacyo bageraho bataranzwe n’ubufatanye, kuva ku munyeshuri, abarimu n’abayobozi.
Ati “Abarezi bakorana inama n’abanyeshuri kenshi bakarebera hamwe imbogamizi zihari zatuma batiga cyangwa ngo batsinde uko bikwiye, bagashakira umuti hamwe; bagafata ingamba zibaganisha mu gutsinda neza.”
Abanyeshuri bahuza n’ubuyobozi?
UWASE Gloria wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6 HGL-History Geography and Literature) muri ES Rugabano akomoza ku bufatanye buranga abanyeshuri n’abarezi babo.
Agira ati “Kuba ikigo cyacu gitsinda neza ni ubufatanye hagati yacu n’abarezi baduhora hafi bakaduha umwanya uhagije wo kwiga.”
Aba banyeshuri bishimira abigaga ku kigo cyabo batsinze neza, kuko ngo bibaha imbaraga zo gukomeza gukora ngo batere ikirenge mu cyabo cyangwa babarushe.
Uwase yungamo ati “Kuba bakuru bacu baratsinze neza biduha imbaraga zo gushyira umwete mu masomo kugirango tugere ikirenge mu cyabo. Nubwo ikigo cyacu kiri mu cyaro ntibiduca intege, ahubwo bitwongerera imbaraga kuko nta birangaza duhura nabyo bityo bigadufasha gushyira umutima ku masomo gusa. Ikindi twishimira ni inama dukorana n’abarezi bacu tukarebera hamwe ahari intege nke tugashakira hamwe umuti wo kongera imbaraga mu masomo bikadufasha gutsinda neza.”
Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere bibivugaho iki?
Umurenge wa Rugabano ikigo cya ES Rugabano giherereyemo wagize ibigo bine byaje mu icumi bya mbere mu karere ka Karongi mu gutsindisha neza, bityo uba uwa mbere mu mirenge cumi n’itatu igize akarere mu kugira ibigo byinshi byatsinze neza.
Umunyamanga nshingwabikorwa wawo Niyonsaba Cyriaque avuga ko byose bituruka ku bufatanye.
Ati “Rimwe mu cyumweru duhura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri tugakorana inama tugahuza imbaraga tureba ahari intege nke tugashakira hamwe umuti utuma duhuza imbaraga bityo bikadufasha kuzamukira hamwe.”
Mu bindi bakora kandi ngo basura ikigo ku kindi bakareba imyigishirize bakaganira n’abanyeshuri ndetse n’abarezi bityo bikabatera imbaraga zo kwita ku masomo bagatsinda neza.
Si mu mashuri yisumbuye gusa batsinda neza kuko no mu mashuri abanza naho abana batsinda neza abeshi bakabona ibigo biga bacumbikiwe.
Ubwo abayobozi b’ibigo by’amashuri 194 bibarizwa mu Karere ka Karongi bakoranaga inama n’ubuyobozi bw’Akarere ku itangira ry’umwaka w’amashuri 2024-2025, umuyobozi w’Akarere Mukase yashimye ibigo byatsindishije neza, abisaga gukomereza aho no gukora kurushaho ngo bikomeze bibe bandebereho. Yasabye ibitarakoze neza kwikubita agashyi, bigashyira imbaraga mu kazi kabyo, bikarerera u Rwanda uko rukwiye, kugirango ruzakomeze kugira abana barwo bahatana ku ruhando mpuzamahanga kandi bagahiga abandi.
Gashonga Jean Claude