“Housing” imiterere y’inyuma mu bitiza umurindi isenyuka ry’ingo

Kwita ku misusire cyangwa imiterere y’inyuma ya muntu hari bamwe babibona nk’imwe mu mvano ikomeje gutuma ingo zisenyuka mu Rwanda zitarashinga.

Mu mwaka w’2019, imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana, ni mu gihe iyemerewe mu 2018 yari 1311 nkuko byagaragaye muri Raporo y’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibarurishamibare cyise Rwanda Vital statistics Report 2019.

Bamwe bagaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango nyarwanda, by’umwihariko ku burere bw’abana bakomoka muri iyo miryango.

Havugwa byinshi mu bituma iyi miryango itandukana birimo ibijyanye no gucunga umutungo mu rugo, kubura ubujyanama ndetse n’uko abagiye gushakana bamenyana.

Ingingo y’uko abagiye gushakana bamenyana igarukwaho nk’imvano ikomeye ituma ingo nyinshi zisenyuka nkuko byemezwa na Madame Habyarimana Beatha muri komisiyo ishinzwe umuryango muri Kiliziya Gatorika, hari mu kiganiro Dusase inzobe gitambuka kuri TV1.

Agira ati “Urubyiruko ruba rushaka ibyihuta ntabwo bashaka ibyo bavunikiye, mumenyana igihe gito, mu kwezi kwa gatatu ati ‘atancika.”

Uburyo abantu bashimagiza uko ibintu bigaragara inyuma

Madame Habyarimana akomoza ku bijyanye n’abatwarwa n’uko umuntu agaragara inyuma.

Ati “Ugasanga nk’umuntu arashimagiza uwo bazabana, bagategura ubukwe, igice  kinini cy’ibyo bibaza ni uko bazaba barimbye, ibyo bazaba bambaye, uko bazaba basa, barushije runaka,. Ugasanga batinze ku misusire y’inyuma.”

Umuryango nyarwanda ntukwiye kujenjeka’

Kugirango habeho umuryango nyarwanda utekanye utarangwamo izo gatanya nkuko zagaragaye, Habyarima avuga ko bikwiye kugirwamo uruhare n’abafite aho bageze.

Ati “ Icyo gihe uruhare rwacu twese ni uko hari igihe usanga tubajya inyuma natwe tubafasha gutinda kuri icyo[kwita kuri housing] aho kugirango barebe ku ndangagaciro. Ese umuntu mugiye kubana, ni ukunda gukora, ni uwemera kuvunika, ni umuntu w’inyangamugayo? Ugasanga turabafasha kurushaho gutinda ku misusire y’inyuma aho kugirango nkatwe dufte aho twabatanze kugera tubagarure ku ndangagaciro z’ingenzi ari nazo tubaganiriza.”

Parrain na Marraine basa n’abarangiza umuhango

Abaherekeza abashyingiranywe nabo ngo baba bagomba kubafasha kubaka urugo ruhamye aho kuba abarangiza umuhango gusa.

Madame Habyarimana yibaza kandi ku ruhare rw’aba babyeyi,  akenshi usanga ari inshingano zidahabwa ingaragu.

Ati “Abamaze kubashyingira nyuma bajya he, kuko badakomeza kubitaho. Iyo umuryango ugenda nabi twese biba bitureba. Iyo wemeye kubajya inyuma uba wiyemeje kubafasha, ese barabakurikirana?

Si nk’uko wagura imodoka ukayatsa, moteri yakwaka ukagenda, ariko si ko bimeze, ni ukubaka urugo, ntabwo ari ukujya kuruturamo ngo byikore. Ni ukubaka bivuga ngo birasaba intege, bisaba umusore n’inkumi kubishyiramo imbaraga, aho rero ntabwo bo baba bahazi, baba bakiri bato, ariko abakuru ari ku ruhande rwa kiliziya no ku zindi nzego ni ukubabwira ngo dore uko zubakwa, noneho bagafata umwanya urambuye wo kuganira bati ese ibyo bubaka ni ibiki?

Asoza avuga ko Kubaka urugo ugashoberwa atari iby’i Rwanda, kuko ngo uwagize ikibazo yakwitabaza abandi bakamufasha. Muri rusange ngo urugo rwiza rurashoboka kandi zirahari, gusa ngo abazirimo si uko nta bibazo bahura nabyo, ahubwo hari abahura n’ibibazo bakabyigobotora, abo ngo bakwiye kubera abandi urugero.

Ku ruhande fwa leta, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette agaruka ku biri muri iyo raporo yavuzwemo gatanya, igaruka ku mpamvu zikomozwaho  zirimo  guta urugo, amakimbirane yo mu miryango (ashingiye ku mitungo, ubusinzi  no gucana inyuma. Asezeranya ko hari impinduka zirimo gukorwa zizagira uruhare mu guhangana n’iki kibazo.

Inkuru bifitanye isano: Leta isanga gushyingiranwa by’igihe kirangira atari iby’i Rwanda

Loading