Havumbuwe ibinini bikoreshwa n’abahuza ibitsina ntibandure SIDA

Byavuzwe kenshi ko Sida ari icyorezo cyugarije abatuye Afurika, umugabe ukennye mu gihe i Burayi na Amerika bafite imiti ibafasha kwirinda icyo cyorezo gihitana benshi mu batuye Afurika.

Abatuye Pays de Galles mu Burayi bamaze igihe bashishikarizwa gufata ikinini kigabanya kwandura Sida, abantu 500 bashoboraga kuyandura basanze ari bazima.

Amavuriro yo muri iki gihugu yamaze gutangiza gutanga ibinini byo mu bwoko “Pre-Exposure Prophylaxis” (Prep) kuva muri Nyakanga mu mwaka ushize wa 2017.

Mu mwaka wa mbere wageragejwemo icyo kinini, abantu 559 bari mu bashoboraga kwandura ako kanya virusi itera SIDA bafashe ibyo binini, nyuma bavuga ko hari icyo byahinduye mu buryo kwo kwirinda kwadura Sida. Uko bangana nta n’umwe basanze yanduye iyi ndwara.

Abahanga bavuga ko mu gihe ibyo binini bifashwe iminsi yose, ko bishobora gufasha kutandura sida.

Uwitwa Phil yatangiye gufata ibyo binini yizeye ko byamufasha kwirinda Sida kuko yari afite uwo baryamana. Mu by’ukuri yasanze ataranduye nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibyerekana.

Uwafashe ibi binini akora imibonano mpuzabitsina adafite igihunga n’ubwoba ko ari bwandure Sida.

Abantu hafi 150 nibo bandura SIDA buri mwaka muri Pays de Galles, hafi icya kabiri cyabo bayandurira mu butinganyi bukorwa n’abagabo ku bandi.

Uwo muti Prep cyangwa Truvada wakozweho iperereza mu gihe cy’imyaka itatu n’ibigo by’ubuvuzi bya Pays de Galles, utangazwa mu mwaka ushize na Minisitiri w’Ubuzima Vaughan Gething.

Prep n’iki?

  • Izina ryuzuye ni Pre-exposure prophylaxis
  • Ukingira ama “cellules” (ingirabuzima) y’umubiri, ukayabuza kuneshwa iyo Sida ogeze mu mubiri.
  • Igerageza ry’uyu muti mu mwaka umwe ryerekanye ko uwufashe buri gihe agiye gukora imibonano mpuzabitsina atandura Sida.
  • Muri kino gihe uwo muti urakoreshwa muri Amerika, Canada, Australia no mu Bufaransa, ugafasha gukingira abantu bashobora kwandura vuba Sida.
  • Muri Kanam  2017, hasohowe itangazo ko umuti Prep uzahabwa bamwe mu barwayi ba Sida bo mu Bwongereza.

Dr Olwen Williams, umuyobozi w’ishyirahamwe rirwanya Sida “British Association of Sexual Health and HIV” avuga ko n’ubwo byagaragaye ko uwo muti ari ingirakamaro, ngo biracyakenewe ko umuntu yikingira igihe aba ari mu mibonano mpuzabitsina.

“Ati “Ibyo twabonye tuganira n’abantu ku bijyanye n’umuti Prep, ni uko mu byiyumviro byabo, ubuzima hamwe no kuryoherwa bakora imibonano mpuzabitsina byiyongera.”

Muri Pays de Galles, uwo muti uraboneka kuri buri wese uwushaka ukeneye gukora imibonano mpuzabitsina, cyane abadashaka gukoresha agakingirizo.

Ntakirutimana Deus