Hambere: Rugaravu yarwanye na Furere Diregiteri mu Birambo rubura gica!!!

Tariki 31 Gicurasi 2021, imyaka 52 iruzuye  Rugaravu arwanye na Diregiteri Furere Michel Kabera mu Birambo mu karere ka Karongi, mu nkuru abenshi batazi, ariko abayisomye bemeza ko iryoheye amatwi nubwo bagaya imyitwarire yaranze bamwe mu bayivugwamo.
Ni inkuru yabazwe na Senateri Havugimana Emmanuel ayicisha kuri facebook ayita “Intambara ya Diregiteri n’umunyeshuri”
Havugimana atangira agira ati”
Kuva muri 1968 kugeza muri 1971, nigaga muri Tronc Commun[icyiciro rusange] mu Birambo. Kuwa gatandatu tariki 31 Gicurasi 1969, ibara ryaraguye mu kigo cya Collège Inférieur de Birambo. Hari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu Tronc Commun, witwaga Joseph Rugaravu. Yakomokaga i Maso ya Mugano, i Kaduha. Ni mu karere ka Nyamagabe.
Yiganaga na ba Depite Polisi Denis na Pius Ndayambaje uyu wahoze ayobora Caisse Sociale du Rwanda. Yozefu Rugaravu yari umunyeshuri ukuze, wabonaga ko icyo gihe yaba yari afite nk’imyaka makumyabiri. Yari afite imyifatire itandukanye n’iy’abandi banyeshuri kuko we yatubonaga nk’abana. Urugero nko ku cyumweru, umunsi wa promenade[gutembera] ntiyatinyaga gutaha nyuma y’abandi kandi akaza yasinze.
Ku byerekeye abakobwa nabyo, ntiyatinyaga gutongoza abakobwa b’abakozi, abarimukazi, aba aides infirmieres ndetse n’abakobwa b’aba D7 bigishaga mu bakobwa .
Noneho rero kuwa gatatu tariki 28 Gicurasi 1969, Rugaravu ararwara ajya kwivuza kuri dispensaire. Igihe bamwinjije mu nzu ngo bamutere urushinge, umu aide infirmiere witwa Agnès Mukamarara aza yiruka avuga ngo :”Hinga njye kureba aho batera Rugaravu urushinge!” Rugaravu aramwumva. Agnes akubise urugi, Rugaravu na we amusingira mu ijosi amukubita urushyi, umukobwa asohoka aboroga. Yirukanka ajya kuregera Mama Paloma, umubikira w’umuzungukazi wayoboraga iyo dispensaire. Umuzungukazi ahita afata imodoka ajya kurega Rugaravu kwa Fr Directeur. Rugaravu avuye kwa muganga, asanga inkuru y’uko yakubise umuforomokazi yamutanze kw’ishuri.
Fr Directeur Michel Kabera ahita afata icyemezo cyo kumwirukana burundu. Rugaravu aranga. Ati : “Nta burenganzira ufite bwo kunyirukana burundu, utabanje no gukoresha inama y’abarimu cyangwa se ngo mbanze mburane n’uwo mukobwa mu nkiko kuko mfite abagabo.” Fr Michel ati: “Turareba ari wowe ari nanjye utegeka iki kigo”.
Rugaravu sinzi aho yagiye kurara uwo munsi, ariko akajya aza rwihishwa abanyeshuri bakamuha ibyo kurya. Kuwa gatandatu tariki 31 Gicurasi rero, nyuma ya saa sita, haba match[umukino] ya volley-ball ku bakobwa. Turiyiba tujya kuyireba turi nka mirongo itatu ariko nta sortie twahawe. Dusanga yo na Fr Michel. Match igeze hagati, sinzi uwaje yongorera ikintu Michel, maze tubona arahagurutse vuba na bwangu, aratashye. Duhita tumukurikira tudategereje ko na match irangira, ahubwo dushaka kumutanga mu kigo, kuko twari tuzi ko ahagera agafunga abaje nyuma akabirukana.
Tuhageze, Fr Michel ati :”Tous, au réféctoire[Mwese mujye mu buriro]!” Turinjira, tuzi ko tugiye guhabwa icyo twitaga “Remarques[kwihanangirizwa]”! Tubona Fr Michel asohotse mu biro bye, ari naho yararaga, arahise yerekeza kuri dortoir[mu buraro] afite agapake mu ntoki, wagira ngo ni breviaire[igitabo kibamo amasengesho ya buri munsi] y’abapadri.
Hashira umwanya munini Fr Michel ataraza, noneho haza umunyeshuri yiruka adusanga aho twicaye muri refectoire, aravuga ngo nimuze murebe Rugaravu akubise Directeur. Dusohoka twese twiruka, tugana aho twogeraga hagati ya dortoir na toilettes. Dusanga barimo baragundagurana. Ni nde uri hasi ni Directeur Fr Michel, ni nde uri hejuru ni Rugaravu. Maze tugiye kwumva twumva Michel aravuze ngo nimundeke iyi mbwa nyirase. Twumva urusasu ngo :Puuu…! Twese turanyanyagira. Dore ko abana b’abanyarwanda b’icyo gihe bwari n’ubwa mbere hafi ya twese twumva imbunda. Rugaravu nawe yumvise urusasu, ahita arekura Fr Michel, amaguru ayabangira ingata. Michel yarashe ashaka kwica, kuko ababibonye neza bavuga ko barwaniye imbunda Michel ayimutunze mu maso, maze arekuye urusasu runyura iruhande rw’ijosi, hagati y’umutwe n’urutugu, rukubita ku nzu, n’ubu ngira ngo aho rwikubise kw’itafari rya dortoir najyayo nahabona.
Abarimu bumvise isasu mu kigo bahise bahurura, baraza basanga Rugaravu yenuye, Fr Michel arimo arituka, ngo :”Iyo mbwa ninyibona ndayica! Nimuyinshakire nyereke!” Benshi bwari n’ubwa mbere tumwumva avuga ikinyarwanda, kuko abarimu n’abayobozi b’ishuri buri gihe bavuganaga igifransa n’abanyeshuri. Amadarubindi ubwo yari yaguye hasi, ariko atamenetse, tubona umugabo yahinduye isura. Ubwo rero agapake karimo amasasu aho yari yagafashije amaze gusharija pistolet ye, umuhungu w’umunyacyangugu wasaga n’umunyekongo ndetse wanavugaga ikinyarwanda nabi witwaga Joseph Mihigo, yari yagataye muri W.C. Michel aragashaka arakabura, natwe tumubwira ko ntako twabonye.
Ubwo abarimu bahise biruka kuri Rugaravu ngo bamufate, arabasiga, ariko nka nyuma y’isaha baza kumusanga yicaye muri chapelle y’ababikira mu bakobwa, nuko umuprofeseri witwaga Ferdinand Ndagano aramufata aramuzana. Rugaravu agira ibyago maze bamuzanye bihurirana n’uko hanyuze umupolisi wa komini wari ikigabo cy’igihambati, wari waravuye mu gisirikare. Mbega Rugaravu ngo arakubitwa! Amakofe, imigeri, inshyi, indembo, reka sinakubwira. Ubwo natwe turabireba duhagaze aho twitaga kuri plage[ku mucanga], hejuru ya za escaliers[ku madarajya] umuntu yurira aturutse nko ku Kliziya. Maze kubera umujinya wo kubona ukuntu mugenzi wacu agiye gupfa arengana dutangira kwijujuta, tuvugira rimwe tuti :”Reka kwica umuntu ararengana! Ararengana!” Fr Michel ijisho ryari ryabaye igishirira arahindukira aratureba twese turaceceka. Maze havamo umuhungu witwaga Benoit wo muri Kibilira, sinzi aho yatoye ikibuye, agitera wa mupolisi ariko ntiyamuhamya kimugwa iruhande. Ati :”Ni nde unteye? Ni nde unteye?” Twese turaceceka. Babonye ko gukomeza kumukubitira aho imbere yacu bishobora kuvamo amahane, bemeza kujya kumufungira kuri komini Mwendo.
Fr Michel arazamuka ajya muri couvent[ahaba abihayimana] azana imodoka ye yera ya Peugeot 404, araza ayifungira neza neza kuri Rugaravu aho aryamye imbere y’uwo mupolisi, ukabona asa n’uwashakaga kumugonga. Baramuterura, bamuta ku ntebe y’inyuma, maze umupolisi arinjira baragenda. Ngo Rugaravu yarakubiswe akihagera, ariko bamaze kuhava umupolisi wari uraye izamu aramureka, ndetse amushakira amazi ashyushye yo kwikanda, maze kuwa mbere bourgmestre Bernardin Kabera aje ku kazi aramurekura.
Ubwo inkuru yari yakwiriye hose ko Fr Michel yarashe umunyeshuri. Hatangira kuza ba O.P.J (Officier de Police Judiciaire)[abagenzacyaha] bo ku Kibuye, baza kugira enquête[gukora iperereza] mu barimu n’abafurere. Hagati aho ariko haza na procureur[umushinjacyaha] adukoraniriza hamwe muri refectoire, atubwira ngo :”Ce que votre collègue a fait, c’est inhumain. C’est inconcevable! Hein…! C’est inhumain! C’est inconcevable!”.[Ibyo mugenzi wanyu yakoze si ibya kinyamaswa, bigoye kubyumva no kubisobanura]. Ayo niyo magambo yagumye asubira mo hanyuma aragenda. Akayavuga ubona ko yabuze uko yifata, agashyira ikiganza mu ishati anyujije hagati y’ibifungo, maze yavuga ngo :”C’est inhumain” akaba yasohoye cya kiganza, jyewe nkagira ngo aravuze ngo: “C’est une main[ni ikiganza]!!”.
Fr Michel ariko byaragaragaye ko afite ubwoba, atangira kujya aza kutubwira uko tuzavuga nibatubaza muri anketi. Ku kibazo cy’uko tuzavuga ko imbunda ye yarimo amasasu, atubwira ko tuzavuga ko harimo amasasu atatu. Tukemera ariko, ku mutima tuvuga tuti: “ Tuzavuga ukuri uko twabibonye”. Anketi yarakomeje, haba hageze n’uko aba 3e Tronc Commun[abigaga mu wa gatatu] bakora Examen National[ikizamini cya leta] yo kujya muri section[mu mashami], Rugaravu aza kuyikora, ariko sinamenye aho bamwohereje kujya kwiga mu mwaka wakurikiyeho. Nongeye kumubona igihe gito i Bujumbura muri 1973 tugihunga. Ariko umenya ari muri ba bandi bahise bataha Habyalimana[wabaye perezida] akimara gufata ubutegetsi, kuko nyuma sinasubiye kumubona mu Burundi. Cyangwa se yaba yaragiye muri Kongo, yari ikitwa Zayire icyo gihe.
Fr Michel we yahise yirukanwa ku buyobozi bw’ikigo no mu muryango w’abayozefiti. Uwo mwaka ntiwari waramugendekeye neza kuko na mbere y’uko arasa Rugaravu, abanyeshuri bo muri 3eme Tronc Commun bari barivumbagatanyije kubera kurya nabi, maze bose bafata inzira urw’amaguru bajya kumurega muri Ministere y’Uburezi i Kigali. Urugendo rw’iminsi ine. Muri 1972 mvuye kwiga i Nyamasheke, namusanze ku Kitabi akora mu ruganda rw’icyayi. Yararongoye umukobwa twitaga “Jeune Mongole” wigaga muri Complémentaire mu Birambo, acumbitse aho nyine mu kigo cy’abafurere. Umenya umwe mu bafurere bahabaga yari sewabo. Twamwitaga “Jeune Mongole” kuko yasaga n’ifoto y’umu jeune mongole yari mu gitabo cya géographie. Ubundi umenya yaritwaga Immaculée. Ngo ariko babuze ibyara. Nahunze muri 1973 bamaranye imyaka itatu ariko nta mwana. Fr Michel yahise asimburwa na Fr Grégoire Zikamabahari twitaga Kinyabwoya kubera imisatsi y’irende yari afite icyo gihe. Zikamabahari yakomokaga iwacu mu Bufundu, hariya mu Bunyagiro. Ni nawe wakomeje kuyobora icyo kigo kugeza duhunze muri 1973. Yitabye Imana i Butare muri 2000.