‘Gutamika u Rwanda bene rwo”umukoro ukomeye kuri minisiteri iherutse gushyirwaho

Abakurambere b’intwari bitanze batizigama, Baraguhanga uvamo ubukombe, Utsinda ubukoroni na mpatsibihugu byayogoje Afurika yose…. Komeza imihigo Rwanda dukunda, duhagurukiye kukwitangiraa….

Ayo ni amwe mu magambo akomeye ari mu ndirimbo ” Rwanda Nziza” akomoza ku buryo u Rwanda rwahanzwe rukaba igihugu gifite ubuso bugizwe n’ubutaka buzwi bufite imipaka, gituwe n’abantu barangwa n’imico runaka, ndetse gifite ubuyobozi ndetse n’ubusugire nk’uburenganzira ntavogerwa.

Icyo gihugu cyitwa u Rwanda gituwe n’abitwa abanya-Rwanda nibo bagifite mu maboko yacyo, ku buryo babishatse kitamaraho kabiri, ubundi kikamara imyaka runaka, cyangwa kikabaho ubizaherezo.

Kuba icyo gihugu cyabaho ubuziraherezo, kirindwa kuzimywa nkuko byagiye bibaho ko ibihugu bimwe bizima ku Isi, bishingiye ku gihango igihugu [u Rwanda] gifitanye n’abacyo[abanya-Rwanda] ; kugikunda, guharanira ishema n’iterambere ryacyo, kukitangira byaba na ngombwa bikagera ku kukimenera amaraso nkuko byagiye bikorwa na ba bakurambere bitanze ngo kibe kikiriho uyu munsi ndetse cyaragutse[cyaranze; kwanda], byatewe nuko cyakomeje kurindwa n’abagitamitswe.

Gutamika u Rwanda abanya-Rwanda

Ibisabwa byose ngo igihugu kibeho ubuziraherezo bishingiye ku igenamigambi rihamye rishingiye ku gutamika abato u Rwanda. Ni ukuvuga ko ababyeyi bagomba konsa abana babo u Rwanda nkuko babonsa amashereka. Ibyo ndetse byigeze gukomozwaho na Minisitiri Bamporiki Edouard agira ati:

“Umugore w’i Rwanda umunsi yatangiye gutamika umwana ibere; ajye ahita amutamika n’u Rwanda azajya aba arwonkeje. Iyo dutinze gutamika abato u Rwanda; turubatamika baratamiye ibindi itama rikaba rito; u Rwanda ntirubone aho rukwirwa.”

Ibyo bikubiye mu cyitwa uburere mboneragihugu, ni imimerere n’imitekerereze ihinduka imigirire muntu atozwa  ikamuremamo umuturage ukunda igihugu akabigaragariza mu bikorwa birangwa n’imigirire irimo iy’ubwitange bugamije kugiteza imbere. Bene abo ntibasigana mu kwitangira igihugu, kuba nkore neza bandebereho, kuba nyambere muri byose, kwitabira ibikorwa by’ubwitange nk’umuganda, ibikorwa by’ubudehe n’ibindi.

Bamwe mu bakuze bakunze gukomoza ku cyuho kiri mu rubyiruko rwa none kuri iyo ngingo [nza kwerekana mu zindi ngero zitandukanye] urugero batangaga ni uburyo urubyiruko rutakunze kwitabira ibikorwa birimo iby’umuganda mbere ya COVID-19, rimwe rugasunikwa ngo ruwitabire.

Bakomoza ku bihe bya kera nkuko abakurambere bavugaga ko hambere abana bakuraga bonswa u Rwanda. Ibyo ngo byakorwaga n’ababyeyi babo mu ngo, icyo gihe bunganirwaga n’itorero ku bahungu n’urubohero ku bakobwa.

Ibyo bakoraga ntibataga inyuma ya Huye kuko hari bamwe mu bato bazwi bakuranye umuco w’ubwitange bitangira igihugu nka Robwa ya Mibambwe, Ruganzu II Ndoli, ingangurarugo zanze ko u Rwanda rwigarurirwa n’abakoloni n’abandi utarondora.

Ese koko habayeho kudohoka mu gutoza abato uburere mboneragihugu?

Umunsi umwe numvise umwana wanjye w’imyaka itatu ari kuririmba indirimbo “Rwanda nziza”[indirimbo yubahiriza igihugu]. Indirimbo yayiririmbaga mu buryo bwo kugerageza, wumva ko azi amagambo amwe n’amwe, yego hari aho agera akarya iminwa, ariko ntatakare mu njyana, buri gitero uko ari bine abasha gutangira amagambo akigize, wenda hagati[naho hato] akaba ariho yunganirwa.

Nkimara kubyumva nasheshe urumeza, ndamwengera turaririmbana, aho ajijinganya nkamusubiriramo amagambo ayigize. Ya ndirimbo yigiye ku ishuri aho yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke, ubu akunda kuyisubiramo kenshi ntawe ubimwibukije.

Ibyo uwo mwana akora, bitanga umukoro ku bigisha abana uhereye ku bo mu nshuke n’abo mu marerero n’abandi ko bagomba gutamikwa u Rwanda bagakura barwiyumvamo nk’igihugu cyabo cyiza, gikeneye umusanzu wa buri wese ngo gitere imbere, bityo bikaziba icyuho gihari mu gukundisha abato igihugu cyabo, bagakura bacyiyumvamo nk’ishema ryabo, cyangwa zahabu yabo batatuma abanzi n’abagambanyi bigarurira ahubwo bakayimana.

Yego ntibivuze ko hatari ababyeyi bakora uko bashoboye bagatamika u Rwanda abana babo, abarezi babigize intego ndetse n’ibindi byiciro by’abantu bibikora ndetse n’igihugu mu itorero ry’igihugu mu byiciro bitandukanye ariko hari abatabikora nkuko bigaragazwa n’ingero zitandukanye zirimo ibiherutse kuvugwa  ku bana biga mu mashuri yisumbuye i Kabgayi banditse amagambo adakwiye ]tudashaka kugarukaho] ku Mukuru w’Igihugu mu bitabo by’ishuri.

Uzumva ababyeyi bavuga ngo urubyiruko rw’ubu cyangwa abana b’ubu.

Urugero rutari kure rwerekana ko abanyarwanda batsinzwe ku bijyanye n’uburere mboneragihugu ni jenoside yakorewe abatutsi, aho abanyarwanda bishe bagenzi babo basangiye igihugu, basangiye amaraso, basangiye gupfa no gukira. Biciye mu gutandukira ku gihango cyabaga hagati yabo.

Nyuma yaho hari kandi urubyiruko rwagiye rwica abanyarwanda, rimwe na rwo rukaburira ubuzima mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, rugwa mu bitero bagenzi barwo bavugaga ko babigabye bagamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Iyo mitekerereze yagejeje igihugu kuri jenoside, indi igashibukira kuri jenoside ni urugamba rukomeye rusaba abagangahuzi nk’abagangahura uwakubiswe n’inkuba, bityo gutamikwa u Rwanda byaziba icyuho cy’urwo rubyiruko rwagiye mu mahanga mu mitwe ihungabanya umutekano mu Rwanda. Byaziba icyuho kandi cy’urubyiruko rwagiye rukatirwa n’inkiko ruhamijwe ibyaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, urwahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’ibindi. Si urubyiruko gusa kuko ibi byose bigaragara no mu byiciro by’abantu bakuru.

Gukunda igihugu, umwami na rubanda…

Hambere, abanyarwanda batozwaga gukunda igihugu binajyana no kucyitangira, ababyeyi ku itabaro bagacungurwa n’abana babo kandi buri wese yumva ko ari ishema. Batozwaga kandi no kubaha ubutegetsi bwariho icyo gihe, byanakomozwaho mu mvugo bakoreshaga, Mwami nyir’u Rwanda, Nyaguhora ku ngoma, Nyagasani….

Ni muri urwo rwego abana bakwiye gutozwa muri icyo cyerekezo, uretse gukunda igihugu no kucyitangira [kurusha uko byakorwaga], bikajyana no gutozwa kubaha ubuyobozi n’abo abaturage bitoreye ngo babayobore, bakabubaha kandi bakabayoboka mu rwego rwo gutahiriza umugozi umwe.

Ni muri urwo rwego minisiteri nshya iherutse guhangwa yitwa ‘Minisisteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu’ ifite inshingano zikomeye ziruta iz’izindi ziriho, kuko isa n’iyahabwa inshingano zo kurema umunya-Rwanda ubereye u Rwanda, agaharanira icyatuma igihugu kibaho ubuziraherezo. Ni ukuvuga kumutoza gukunda icyo gihugu; kucyiyumvano no kuba yacyitangira bibaye ngombwa , kuva akiri urusoro, avutse no kugeza avuye mu buzima.

Bityo bizorohereza izindi minisiteri zose; iy’ubuhinzi izabona abahinzi borozi beza batabihatirwa kuko batojwe hakiri kare ko igihugu gikeneye abagikorera kigatera imbere. Iy’umutekano bizayorohera kubona abasirikare n’abapolisi beza kuko bakuranye indangagaciro yo kurinda igihugu no kucyitangira. Iy’ubuzima ntizagorwa no kubona abaganga beza, kuko bazaba baratojwe gukora ibishoboka ben’u Rwanda bakagira ubuzima bwiza ngo bakorere igihugu….

Minisitiri Edouard Bamporiki kandi yagize ati :

“Iyo Dutinze Gutamika abato U Rwanda, Tujya Kurubatamika Baratamiye ibindi Rukabura aho Rujya”

“Dukwiye kubwira abato imizi y’u Rwanda, uko rwari igihangange, uko ubumwe bwasenyutse tukisanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uko rwavuye ku manga n’aho rugana. Dukwiye gutamika abana bacu u Rwanda.