Gineya: Igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyagenze neza-abasirikare

Abasirikare muri Gineya bavugiye kuri Televiziyo y’igihugu ku Cyumweru ko bafashe Perezida Alpha Conde, bavuga ko basheshe itegeko nshinga, kandi imbibi z’igihugu, haba ku butaka no mu kirere zirinzwe.

Itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo ryavuze ko igitero ku biro by’umukuru w’igihugu , i Conakry, cyasubijwe inyuma.

Irengero rya Conde ntirizwi gushika ubu.

Mu kwezi kwa cumi, Perezida Conde yahinyanyuye itegeko nshinga kugirango yemererwe kwitoza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ayo matora yabayemo imyigaragambyo  mu gihugu hose,  ubwo abaturage bamaganaga ayo matora.

Ibiro ntaramakuru by’abafaransa , AFP, byavuze kuri iki cyumweru ko ryabonye ifoto ya Conde yicajwe ku ntebe n’abasirikare, yamabaye ishati n’ipantaro nta nkweto, abazwa icyo yabaye ariko ntagire icyo avuga.

Aba basirikare bavuga ko icyo gikorwa bagikoze kubera ubukene na ruswa byugarije igihugu

Abanyagihugu berekanye ko bishimiye ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyagenze neza.