Gicumbi :Umugabo akurikiranweho gusambanya umuhungu w’imyaka 9 no kumutera ubwoba
Tariki 11/08/2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ucyekwaho gusambanya umwana w’Umuhungu w’imyaka 9 baturanye.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyo cyaha yagikoze muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho Nyirakuru yari yamukingiranye yanga ko ajya kuzerera, uyu mugabo yumvise umwana arira yinjira mu rugo abwira umwana ngo yurire idirishya aramufasha amukuramo amujyana iwe aramugaburira ,arangije aramusambanya amubwira ko naramuka abivuze azamutera icyuma akamwica .
Umwana yakomeje guceceka ibyamubayeho ariko aza kugira uburwayi mu kibuno bituma ababyeyi be babikurikirana ababwira ko ari uwo mugabo wamukomerekeje.
Ubwo uyu mugabo yaburanaga imbere y’Urukiko , yemeye ko yatwaye umwana akamujyana iwe ariko ibyo kumusambanya arabihakana avuga ko ntacyo apfa n’uwo mwana ndetse ko nta n’icyo apfa n’ababyeyi be byatuma ahemuka gutyo.
Uburyo uyu mugabo yisobanura ndetse n’uko yakanze umwana ngo atazabivuga bigaragaza ko icyo gikorwa yakoze abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko
Urukiko rwamufunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 , mu gihe hagikorwa iperereza n’ibizamini by’abahanga ndangasano (ADN); kandi ubutabera bukamubona igihe bumukeneye .