Gicumbi: Abaturage biteze inyungu ku guhuza itora rya Perezida n’iry’Abadepite

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubaya, wo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko bishimiye impinduka zabayeho zo guhuza amatora ya Perezida nay’Abadepite. Ngo hari inyungu babifitemo, kuko bizatuma babyaza umusaruro undi munsi bari kuzafata bajya gutora.

Ibi babitangarije mu kiganiro urubuga rw’abaturage n’abayobozi gitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, cyabaye ku wa 10 Kanama 2023, ku bukangurambaga ku burere mboneragihugu n’amatora azaba umwaka utaha wa 2024.

Biziyaremye Jean Claude umubyeyi w’abana 3 ukorera ubucuruzi mu Murenge wa Rubaya avuga ko yishimiye igikorwa cyo guhuza amatora kuko hari inyungu nyinshi abibonamo.

Yagize ati:

Mbere amatora y’Abadepite yabaga ukwayo n’Aya Perezida akaba ukwayo. Nkatwe abacuruzi usanga ku munsi w’amatora tudacuruza nk’indi minsi kubera abaturage bose baba bari mu gikorwa cy’amatora, abakiriya baragabanuka. Niba amatora abaye 2 urumva ko hari iminsi yo gushaka amafaranga iba igabanutse. Turashimira ubuyobozi bwacu bwarebye kure bugahuza amatora kuko bizadufasha natwe mu kazi kacu ka buri munsi.”

Mukirirehe Rose utuye mu Kagali ka Kirimbi akora umwuga w’ubudozi nawe yemeza ko guhuza amatora bifite inyungu nyinshi ku muryango.

Agira ati:

Nihereyeho mu muryango wanjye ndakora ,umugabo ni Umufundi, hari n’abana 3 bakora imirimo itandukanye . ufashe amafaranga yinjizwa buri munsi n’abo bantu bagize umuryango wanjye nakubwiye yaba tari macye, ariko niba tugiye mu matora iminsi 2 urumva ko hari ibyo tutazinjiza cyane ko twese twikorera . Urwo ni urugero rw’iwacu gusa nguhaye ufashe abaturage bose mu kaganira n’abo bakubwira ibindi.”

 


Nkundimana Eric umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko nawe yishimiye igikorwa cyo guhuza amatora kuko nabo byabafataga umwanya mu nini mu gutegura amatora 2.

Agira ati :

 

Mu bikorwa byo gutegura amatora habamo ibintu byinshi. Harimo amahugurwa,inama zitandukanye kandi natwe nyuma yo kuba abakorerabushake tuba dufite indi mirimo dushakishirizamo imibereho. Guhuza amatora nanjye narabikunze cyane kuko nk’abakorerabushake by’umwihariko hari umwanya mu nini wo gukora akandi kazi tuzazigama.”

Munezero Jean Baptiste umukozi muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora ushinzwe akarere ka Burera na Gicumbi mu gutegura no ku yobora amatora n’ibikorwa by’uburere mboneragihugu. Avuga ko niba umuturage yagombaga kujya gutora kabiri akaba azajyayo rimwe azaba yungutse umwanya ndetse n’amafaranga.

Yagize ati “Niba umuturage yari ku zafata iminsi 2 ajya gutora akaba azajyayo rimwe, rero wa mwanya yakoresheje mu guhinga, gucuruza,ibyo byose azaba yungutse igihe n’amafaranga. Urumva ko hari ibyo azunguka mu buryo bw’ubukungu kuko yabonye umwanya wo gukora ibindi.”

Munezero akomeza avuga ko muri rusanjye guhuza amatora hari inyungu igihugu kizagira kuko hazabaho kuzigama miliyali 7 zizakoreshwa mu bindi bikorwa bizateza imbere Igihugu. Birimo ibikorwaremezo nk’ubuvuzi,imihanda,n’ibindi bitandukanye.

Akomeza asobanura ko iyo Leta ivuze ko ayo mafaranga agiye gukoreshwa mu biteza imbere Igihugu, ya mirimo n’abaturage barayibona.

Ati “Niba ari umuhanda uri gukorwa cyangwa amashuli yubakwa abaturage babonamo akazi birumvikana ko y’amafaranga n’ubundi azamanuka agere no mu baturage ,agere aho bahahira, niba ari ivomo rigiye kubakwa ibizakoreshwa bazabigura ku baturage kandi rizubakwa n’abaturage. urumva ko y’amafaranga azagera mu bikorwa byinshi biteza umuturage imbere n’Igihugu muri rusanjye.”

Komisiyo y’Igihugu y’amatora itangaza ko amafaranga yagendaga mu bikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu nay’Abadepite agera kuri miliyari 14 ya mafaranga y’u Rwanda ariko ko mu ku yahuza hazakoreshwa miliyali 7.

Aya matora ateganyijwe kuzaba umwaka utaha wa 2024.

Hategekimana Innocent