Gicumbi: Abangavu babiri bafashwe ku ngufu n’ababasanze mu nzu idakinze

Abakobwa babiri barimo ufite imyaka 17 n’undi wa 20 basambanyijwe n’abantu bataramenyekana babasanze mu nzu mu ijoro ryo kuwa 30 Nzeri 2020.

Byabereye mu kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba mu rugo rw’umwe mu baturage baho usanzwe ari n’umuyobozi mu nzego z’ibanze.

Ubutumwa bwatambukijwe bivuga ko abantu batamenyekanye bari bitwaje ibikoresho gakondo binjiye mu nzu yararagamo abo bakobwa bikekwa ko batari bakinze babafata ku ngufu babafatiyeho ibyuma.

Nyirurugo yaje kubyuka agiye gutabara, ababasambanyaga bariruka.

Abafashwe ku ngufu(twirinze gutangaza amazina yabo),polisi yabajyanye ku bitaro bya Byumba ngo bitabweho.

Inkuru turacyayikurikirana…..