Gen Ibingira na Muhire n’abapolisi bakomeye batawe muri yombi
Gen Fred Ibingira na Lt Gen (Rtd) Charles Muhire n’abandi bapolisi bakomeye barimo umuyobozi wa polisi mu ntara y’amajyepfo batawe muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Gen Ibingira ni Umuyobozi mukuru w’Inkeragutabara (Force Reserve), naho Lt Gen (Rtd) Muhire, we yahoze ari Umuyobozi w’inkeragutabara, anaba n’umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere, yavuye mu mirimo yakoraga mu 2014.
Amakuru agera kuri Newtimes dukesha iyi nkuru avuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi ku ya 7 Mata nyuma yuko bigaragaye ko yari yitabiriye ibirori by’ubukwe gakondo (gusaba) mu Kagari ka Butare, mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.
Amabwiriza agamije kurinda abanyarwanda COVID 19 agena ko imihango yo gusaba no kwiyakira bibujijwe, mu gihe ibyemewe ari ugusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’Imana.
Lt Gen Muhire yafashwwe ku ya 24 Mata muri Pegase Resort Inn iri i Rebero, mu Karere ka Kicukiro muri Kigali, aho we hamwe n’abandi 33 bavugaga ko banywaga inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Bimaze kugaragara abo bagabo bombi batawe muri yombi na polisi nyuma baza kubashyikiriza ingabo z’u Rwanda (RDF).
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF) Lt Col Ronald Rwivanga yemeje iby’aya makuru avuga ko batawe muri yombi bazira kugira imyitwarire idwahitwe(indiscipline), anongeraho ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Yagize ati: “Urwego ( RDF) rufite amahame agenga imyitwarire idusaba kuba intangarugero”, akomeza avuga ko ibi bireba abari mu nshingano n’abasezerewe.
Yongeraho ko nta byaba bakurikiranyweho, uretse kurenga kuri ayo mabwiriza, bityo urwego rubishinzwe ruzagena igihe bazamara bafunze.
Abapolisi bakuru nabo batawe muri yombi
Mu bandi batawe muri yombi harimo abapolisi barimo n’abakuru nkuko byemezwa na polisi y’u Rwanda.
Ku wa kabiri, umuvugizi wa polisi, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko hari abatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryakozwe ku ifatwa rya Lt Gen (Rtd) Muhire barimo abapolisi basaga 12.
Mu ryakozwe kuri Gen Ibingira ryatumye hafatwa abapolisi babiri barimo uyobora polisi mu ntara y’amajyepfo(RPC) CSP Francis Muheto n’uyiyobora mu karere ka Huye(DPC) SSP Gaton Karagire.
Polisi itangaza ko batawe muri yombi kuko bamenye icyo kibazo ntibagire icyo bakora.
Aho I Huye, ahari Gen Ibingira hari abandi batawe muri yomni harimo Fidel Rugomwa, nyiri ahabereye ibirori wafunzwe icyumweru akarekurwa amaze gutanga amande agenwe.
Mu gihe Lt Gen Muhire yafatiwe aho bari bari ku iRebero, Gen Ibingira we yafashwe nyuma y’iminsi itatu yitabiriye ibirori byarimo abandi bantu basaga 70.