Dominic Ongwen wayoboye inyeshyamba za Joseph Kony yababariwe akatirwa imyaka 25
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruhoraho, CPI, rwakatiye Dominic Ongwen igifungo cy’imyaka 25. Ongwen yahoze ari komanda mu mutwe w’inyeshyamba LRA wo muri Uganda.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, CPI yari yahamije Ongwen ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo ubucakara, ubuhotozi, iyicarubozo, gufata abagore ku ngufu, ku bashyingira no kubatera inda ku ngufu, no gukoresha abana igisilikali.
Uyu munsi, mbere yo kumumenyesha igihano bamugeneye, abacamanza babanje kumubwira ko batekereje kumuha ikiremereye kurusha ibindi, cyo gufungwa burundu.
Bavuze bati: “Uru rubanza ntirusanzwe. Uyu muntu ni umwicanyi wa ruharwa, wakoze ubugome abishaka. Nyamara kandi ni n’umuntu nawe ubwe wakorewe amabi akabije akiri ikibondo.”
Na none ariko, bati: “N’ubwo yababaye cyane bwose akiri umwana, agomba kuryozwa ubwicanyi yakoze amaze gukura.” Ibyo byose ni byo byatumye baca inkoni izamba, bamukatira gufungwa imyaka 25. Umushinjacyaha yari yamusabiye imyaka 20. Naho abamwunganira mu mategeko bari bamusabiye gufungwa imyaka icumi.
LRA yashimuse Dominic Ongwen afite imyaka icyenda y’amavuko kandi imaze kumwicira n’ababyeyi. Yamushyize mu gisilikali cyayo, imwigisha gukora amabi yose ashoboka, nyuma agenda azamuka mu ntera kugera abaye umwe mu bakomanda ba mbere bo hejuru cyane.
Ongwen yatawe muri yombi mu 2014. Imyaka amaze muri gereza igomba kuva mu yo yakatiwe. Yavuze ko azajurira.
Dominic Ongwen ni amazina ye y’intambara. Ubundi amazina ye nyakuri ni Dominic Okumu Savio. Ni uwo mu bwoko bw’Abacoli. Yavukiye mu karere ka Amuru, mu majyaruguru ya Uganda, mu 1975.
Umukuru wa LRA, Joseph Kony, nawe arashakishwa na CPI ariko na n’ubu ntaraboneka.
Isoko: VOA