“CYOGERE” yavumbuye injyana yihariye yise “Ubusizi-ziki”

Umusizi “Cyogere”, yavumbuye injyana nshya yise “ubusizi-ziki.” Asobanura ko ari umwihariko w’inganzo iteza imbere ubusizi bw’ikiragano gishya. Ibyo abigaragaza mu gihangano cye aherutse gushyira hanze yise Jah.

Mu kiganiro yagiranye na The Source Post, Cyogere agira atya: “Namaze gushyira hanze igihangano gishya mu njyana nshya yanjye bwite nise “ubusizi-ziki.” Ni injyana ikomatanya ubusizi n’umuziki icyarimwe kandi bigatanga ubusizi bw’ikiragano gishya. Impamvu y’ubusizi-ziki(Poemusic) ni ugutanga ubutumwa mu buryo bwa gisizi ariko bushobora kumvwa byoroshye n’abantu b’ingeri zinyuranye bidasabye ko umusizi asigura ibyo yashatse kuvuga buri gihe.”
Akomeza agira ati “Usanga ibisigo bimwe bijimije cyane, ku buryo ubutumwa butumvikana. Iyi njyana ni umwihariko wanjye rero. Izina “JAH” ni impine y’Ijambo “JEHOVAH”, izina ryahabwaga Imana mu isezerano rya kera ariko bikava mu giheburayo “Yaweh”.

Yungamo ko ari inganzo yashibutse ku nkuru mpamo y’ubuzima yanyuzemo mu minsi ishize kandi abantu benshi banyuramo.

Ati ” Ni ubuzima abenshi tunyuramo buri munsi, ko ibitubaho byose Imana iba ibizi cyangwa izi impamvu yabyo, ko nta kwiheba no kwigunga kuko ishobora byose.”

Mu butumwa buri mu gihangano cye, Cyogere avuga ko ibyo abantu bahura nabyo byose bidakwiye kubatera ubwoba.

Ati “Duhura n’inzara, uburwayi, amakimbirane atera urwango n’ibindi byinshi, gusa ntabwo bikwiye kudutera ubwoba kuko hari uba abizi cyangwa ushobora kubihindura ari we Jah, Imana.”

Muri ubwo butumwa akomeza asaba abantu kubana neza.

Ati “Ikindi ariko, ni ku bantu batega abandi iminsi ko batari bakwiye kubikora, ahubwo abantu bakwiye gufashanya.”

Avuga kandi mu gihangano yashyize hanze, harimo ubutumwa bwo kwifuriza u Rwanda n’abanyarwanda kwandaa no gutera imbere aho agira ati “Rwanda, ngaho Rwanda na Benimana nimwaande, nimuganze, mutunge mutunganirwe mutsinde, reka Imana y’i Rwanda iturinde ababisha bahora bashaka ko itabaraza rizima kandi tutazazima, Mana ngaho wowe na njye reka dutwaze dukotane muri byose, kuko Jah ari kumwe natwe.”

Cyogere mu nganzo

Ubu butumwa bwe buri muri “Jah” bugenewe abantu bose cyane cyane abantu bashidikanya ko Imana ibaho ndetse ko ikora ibyo abantu babona ko bidashoboka. Atanga ingero ko umuntu ashobora kurwara, gusonza, kubura akazi, kubura uwo yakundaga, n’ibindi byinshi ariko agomba kwizera Imana, agashyiraho ake agakora byose birashoboka.

Muri rusange ngo ntagamije kwigisha cyane iyobokamana, ariko yihereyo, hari ibyo Imana yamukoreye kandi agomba kuyishimira abinyujije mu mpano yamuhaye.

Mu biganiro bitandukanye Cyogere yakoranye na The Source Post asobanura ko ubuhanzi yabutangiye kera yiga mu mashuri abanza. Nyamara ngo ntiyabashaka kuvumbura ko yabukora. Uko yagiye akura, hari ibyo yakoraga bitandukanye birimo nko kubyina, ari nako akora ibihangano ariko atabishyiramo imbaraga zihagije.

Ubu ngo agamije kwirundurira mu gukora ibyo bihangano, aho amaze gushyira ahabona ibirimo Turaanda , Impore , Umugabane , Rurema na JAH

Cyusa D.