Mu minsi iri imbere COVID-19 izaba nk’ibicurane bisanzwe-Abahanga

Covid iri mu nzira zo gucika nk’ibicurane abantu basanzwe bamenyereye, nk’uko bivugwa n’abahanga babiri, abarimu bo muri kaminuza ya Oxford Sir John Bell na Dame Sarah Gilbert, ari nabo bakoze urukingo rwa Oxford-AstraZeneca.

Umuntu ahereye ku buryo icyo cyorezo cyashegeshe Isi, yavuga ko ibyavuzwe n’abo bahanga bishobora kumvikana nko kubahuka cyane.

Ariko icyo cyorezo cyabaye muri bihe byashize cyerekana ko uwo cyafashe abanza kuremba, nyuma kikagenda cyoroha.

Ibyo ngo ntibivuze ko icyorezo kiba cyagiye burundu, ahubwo ni ukubera ubudahangarwa umuntu aba yubatse mu mubiri bugabanya ingaruka.

Inkingo zakozwe zitanga ubushobozi bwo kwirwanirira, izo nkingo zikigisha umubiri kumenya kurwanya icyo cyorezo.

Ubukomere bw’urukingo bushobora kugenda bugabanuka uko ibihe bigenda biza, ariko buguma bukomeye bihagije kugirango burinde umurwayi kuremba.

Ibyo bisobanura ko n’ubwo abantu bashoboraa kwandura kenshi mu bihe bizaza, kurwara bishobora kudakomera cyane kuri benshi bityo bigatuma ukwirwanira k’umubiri gukomeza kwiyongera.

Nkuko byigaragaza ku bindi byorezo  abantu bageze mu zabukuru n’abafite umubiri utagishoboye kwirwanirira neza bazakomeza kugira ibyago byinshi byo gusinzekazwa n’iyo ndwara. Ni cyo gituma bashobora kongera gukingirwa mu bihe biri imbere.

Ibi ntibivuze ko nta bantu bazasubira kwicwa na Covid – n’ibicurane bikaze mu gihe cy’imbeho (hiver/winter) biracyashoka guhitana abantu bagera ku bihumbi 25 – ariko iyo ndwara izagera aho iba nk’isanzwe mu bantu.

Ikibazo gikomeye ni ukumenya ngo ni ryari bizagera aho.

Ibibazo kuri Covid-19: Hari ingaruka zo gukoresha inkingo zataye igihe?BBC