Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA atangiza umwaka w’umuryango muri Arkidiyosezi ya Kigali

Kambanda yatanze umurongo ugomba guherekeza umuryango w’Imana muri Arkidiyosezi ya Kigali mu mwaka w’umuryango: imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu ikenurabushyo ryawo, imiryangoremezo ivuguruye ikitabwaho cyane. Uburere bugomba guhabwa umwanya, maze abana bagakura bafite icyerekezo gifatika. Asanga iki gihe cya COVID-19, aho Kiliziya yashinze imizi mu ngo ku miryango itarapfushije ubusa uwo mwanya, dukwiye kugikuramo amasomo menshi. Yasabye abakristu kwihugura cyane, bagasoma kandi bagashyira mu bikorwa inyandiko “AMORIS LAETITIA” (Ibyishimo by’Urukundo) ya Papa Fransisiko, yasohotse mu mwaka wa 2015, nyuma ya Sinodi ku muryango.

Ashimangira ko AMORIS LAETITIA yafasha mu bintu bikurikira:

  1. Ubwigishwa bwo gutegura abigira umubano w’abashakanye
  2. Guherekeza ingo z’abamaze guhana Isakramentu ry’Ugushyingirwa
  3. Uburere bw’abana
  4. Kuganira hagati y’abashakanye no hagati y’ingo
  5. Guherekeza ingo zifite ibibazo
  6. Guha imbaraga Komisiyo y’umuryango muri Paruwasi na Diyosezi
  7. Ubutumwa bukozwe n’ingo ubwazo
  8. Kwita ku bageze mu zabukuru
  9. Kwita ku rubyiruko
  10. Amahuriro y’ingo n’amahugurwa yazo

Yasabye ko abakristu bashyira imbaraga mu kurwanya imico mibi mvamahanga imunga umuryango n’abatuye urugo. Ati:

“Ibyishimo by’urukundo mu muryango”, ni yo nsanganyamatsiko ikwiye kuyobora ikenurabushyo muri uyu mwaka w’umuryango.”

Missa ihumuje, yagiranye ibiganiro n’abagize inama nkuru ya Paruwasi Rulindo ku bijyanye n’insanganyamatsiko y’umuryango ndetse n’ikenurabushyo muri rusange iwabo, nyuma yo kuganira n’abanyeshuri bo mu ishuri rya École Secondaire Gasiza ryisunga Mutagatifu Albert.

Mberimana Fidele uhagarariye abakuriye inama nkuru ya Paruwasi, yashimiye Kambanda amwizeza ko bazagerageza kurangwa n’uki kwiyoroshya kwaranze Yozefu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bushoki icyicaro cya Paruwasi Rulindo kirimo, Jean de Dieu Tuyishime  na we yishimiye ubufatanye bwiza hagati y’ubuyobozi bwite bwa Leta na Kiliziya.

Padri mukuru yashimiye Kambanda, anamushimirira abakristu ba Rulindo mu miryango yabo, kuko bakomeye ku bukristu muri iki gihe gikomeye cya COVID-19, n’ubwo hatabuze bake bacika intege.