Amerika yatangaje ko intambara hagati yayo na Koreya ya Ruguru ishobora kuba nta kabuza

Umujyanama wa Perezida Trump ku bibazo by’umutekano w’igihugu yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti zayo birimo gushakira vuba vuba umuti ikibazo cya Korea ya ruguru mbere yuko ibasha gutunga intwaro z’uburozi(zo mu bwoko bwa nucleaire).

H-R McMaster yaburiye abantu ko uko umunsi ushize ariko bigenda birushaho gushoboka ko intambara na Korea ya ruguru ishobora kuba.

Igihe Korea ya ruguru yageragezaga igisasu kitwa Hwasong-15. Korea ya ruguru yageragezaga igisasu kitwa Hwasong-15.

Yongeyeho ariko ko hari uburyo bwo kubonera umuti icyo kibazo bitanyuze mu ntambara nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Yasabye Ubushinwa gukomatanyiriza Korea ya ruguru ku bijyanye na peteroli kugirango bizagore cyane Pyongyang kubona iyo ikoresha mu kurasa ibisasu bya misile.

Korea ya ruguru ishinja Amerika guhembera intambara.

D N