Amerika: Urukiko rwahaye miliyoni $10 umuryango w’umunya-Uganda wapfiriyeyo

Umugabo wa nakajjigo yagenewe miliyoni $9.5, nyina Christine Namagembe agenerwa $700,000 naho se John Bosco Kateregga $350,000, nk’uko ibinyamakuru byo muri Amerika bibivuga.

Arches National Park iri mu zisurwa cyane muri leta ya Utah, yari yasuwe na Nakajjigo n’umugabo we bari mu biruhuko
Nakajjigo wari ufite imyaka 25 n’umugabo we Ludovic Michaud w’umunyamerika, nyuma y’amezi macye bashyingiwe bari mu biruhuko basura iyi parike ubwo yapfaga.
Inkubi y’umuyaga yazunguje umuryango w’icyuma utari ufashe neza ubwo imodoka ya Nakajjigo na Ludovic yariho isohoka muri iriya parike.
Uwo muryango waciye mu idirishya ry’imodoka ku ruhande rw’umugenzi uca ijosi Nakajjigo ahita agwa aho, mu gihe umugabo we yari yicaye mu mwanya wa shoferi.
Uru rupfu ruteye ubwoba no kuba Nakajjigo yari ambasaderi w’umuryango Women and Girls muri Uganda byatumye urubanza rwe rukomera.
Ivomo:BBC