Amashuri agiye gutangira , ingendo zisubukurwe, inama ntizisabe kwipimisha, abanyonzi bakore

Inama y’abaminisitiri yateranye ejo hashize yagennye ko amashuri agiye gutangira mu gihe cya vuba, ingendo hagati ya Kigali n’intara zigasubukurwa ndetse hatangazwa n’izindi mpinduka nyinshi zirimo amasaha yo kugera mu rugo.

Mu myanzuro y’iyi nama yateranye kuwa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020, harimo ko ingendo zibuijwe guhera saa Yine z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo. Ni mu gihe mbere zari zemewe hagati ya saa kumi n’imwe na saa tatu.

Ingendo mu modoka rusange hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ziremewe.

Amakoraniro y’abantu batarenze 30 ntasabwa kubanza kwipimisha COVID-19. Ibi kandi birareba abitabira inama ko badasabwa icyemezo cy’uko bipimishije icyo cyorezo. Ni mu gihe muri iyi minsi abantu batandukanye barimo abateguraga ubukwe bashaka kwiyakirira muri za hoteli ndetse n’abashakaga gukora inama basabwaga icyo cyangombwa cyabangamiye abanyamakuru bakabuzwa gutara inkuru ahanti hatandukanye batakerekanye.

Abanyonzi bari bamaze hafi amezi atandatu batemerewe gukora, bakomorewe ariko basabwa kwambika abagezi batwaye ingofero zo kwirinda impanuka.

Ku bijyanye n’amashuri byari byatangajwe mbere ko yashoboraga gutangira muri Nzeri 2020, iyi nama yavuze ko agiye gutangira mu gihe cya vuba, hakurikijwe ibyiciro. Gahhnda yuko azatangira izatangazwa na Minisiteri y’uburezi  hashingiwe ku isesengura rizakorwa. Kuri iyi ngingo hari ingengabihe yiriwe ihererekanywa n’abantu ku mbuga nkoranyambaga iriho uko ibyiciro bimwe by’amashuri abanza n’ayisumbuye azafungura hagati mu Kwakira, ibindi bigafungura hagati mu Gushyingo, ibindi bikaba muri Mutarama 2021. Hose ariko hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Utubari dukomeje gufungwa.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.