Amagambo ya Hakuzimana Rachid ashobora kumubyarira amazi nk’ibisusa

Bamwe mu banyarwanda bumvise amagambo Hakuzimana Abdou Rachid aherutse gutangaza mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga, bamusabiye gukurikiranwa, intambwe ishobora kuba irimo gukozwaho imitwe y’intoki.

Iby’ubu busabe bumaze iminsi bucicikana ku mbuga nkoranyambaga bushobora guhabwa agaciro kuwa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021.

Amakuru mashya ni uko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwahamagaje Hakuzimana ngo arwitabe.

Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ihamagara Hakuzimana azitaba umugenzacyaha witwa Jules Mutabazi wagiye ubaza abandi bantu batandukanye.

Imvugo za Hakuzimana zavuzweho ko zigamije gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu Hakuzimana watangiye kumvikana kuri izi mbuga mu 2021, muri iyi minsi yagaragaye mu mvugo zitandukanye.

Muri zo yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi bikwiriye kuvanwaho, ko mu Rwanda, abahutu n’abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”.

Mu bitekerezo by’abumvise icyo kiganiro bavuze ko hari ibikwiye guhinduka. Rutindukanamurego yanditse kuri Twitter ati “ Niba Hakuzimana adafite uwo yibuka cyangwa kwibuka Jenoside ntacyo bimubwiye, byibura nahe agaciro abasaga miliyoni iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye. Uku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ayita ikibazo Abahutu n’Abatutsi bagiranye gusa ntibikwiye kwihanganirwa. Ndatabaje!!”

Juliet Mbabazi we yavuze ko igihe kigeze ngo uyu mugabo akurikiranwe kuko ibyo avuga bigize icyaha. Ati “ Biragaragara ko igihe kigeze ngo Rashid ashyikirizwa ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha ahora akora ku mbuga nkoranyambaga.”

Hakuzimana ni muntu ki?

Hakuzimana w’imyaka 53, atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Uwingenzi ariko avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda i Musanze. Ni mwene Nzariturande Jean Bosco alias Mwarabu na Nyiraherekeza.

Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas, yigeze kuvuga ko azi neza uyu mugabo kuko mu 1991 ari umwe mu bashinze Ishyaka rya PDI ndetse ko bajyanye gusinya kwa Notaire.

Ati “Nyuma yaho yaje kugaragaza ko atari wa wundi […] dushinga ishyaka hari uko twagaragazaga ububi bwa Habyarimana na leta ye ibyo bakoraga bica Abatutsi, ivangura, niwe twarebaga nka Perezida wa Repubulika utubahiriza inshingano ze.”

Hakuzimana yaje guca inyuma abo bari kumwe bashinga ishyaka, ahinduka umwe mu ntasi za Habyarimana yiyunga kuri Hutu Power.

RIB yanenzwe kudakurikirana Hakuzimana

Kuva uyu mugabo yatangira kumvikana mu magambo nk’aya ku mbuga nkoranyambaga, abanyarwanda batandukanye basabye RIB kumukurikirana kugira ngo hakumirwe icyaha mbere y’uko kiba.

Umushakashatsi, Tom Ndahiro, yavuze ko RIB ifite uburenganzira yaba mu rwego rw’amategeko uhereye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda bwo gukurikirana uyu mugabo. Ati “ Iyo tugeze aho dutongerwa kwibagirwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byazagera mu myaka 20 bimeze bite?”

Juliet Mbabazi nawe yunzemo ati “ Ni ukuri RIB twizere ko yumva ubusabe bwacu kandi igakurikirana Rashid byihutirwa kuko ibyo yavuze birababaje cyane kandi ni agashinyaguro kubona atinyuka akabivuga yemye nta kibazo afite.”

Uwitwa Mwene Kalinda we yavuze ati “ Ni bimwe bavuga byo korora imisega; Rashid na bagenzi be uko bakomeza gupfobya kuri za Youtube nta nkomyi niko bakomeza gushyengerwa bongeza gushinyagura no gutoneka abo ubwabo cyangwa benewabo bahekuye. Ntabwo inzego zibishinzwe zikwiye kubareka ngo bakomeze aka gashinyaguro.”

Kuba ntacyo uru rwego rurakora kuri uyu mugabo kugeza ubu, byatumye hari n’abavuga ko bumva barujyana mu nkiko.

Lonzen Rugira ati “ Dukwiriye kurega RIB mu gihe itatangije iperereza ku birego bijyanye no guhakana Jenoside. Iki ni igitero ku barokotse Jenoside kandi ntidukwiriye kunanirwa kurega RIB ku bwo kutabarinda bo ubwabo na sosiyete muri rusange.”

Yves Emmanuel Turatsinze nawe yavuze ko atumva impamvu RIB itinda kugira icyo ikora ku bantu nka Hakuzimana. Ati “Dukwiriye kwerekana ko ibi atari ibintu abanyarwanda bakwihanganira.” Yanongeyeho ko niba Youtube idashobora kugira icyo ibikoraho, Abanyarwanda bo ubwabo bakwiriye gufata iya mbere.

Mu ntangiriro za Nzeri, RIB yari yahamagaje Hakuzimana gusa nyuma yo kwitaba akabazwa, yasubiye iwe. Bivugwa ko icyo gihe yihanangirijwe ku magambo yari amaze iminsi avuga, amenyeshwa ko ashobora kubyara ibyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *