Abaturage bibaza impamvu amatora adakorwa nyamara ibindi bikorwa bihuza abantu benshi biba
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/08/160208101618_elections_rwanda_512x288_bbc_nocredit.jpg)
Abaturage batandukanye bibaza impamvu amatora y’abayobozi bo mu nzego z’ibanze aherutse gusubikwa kubera COVID-19 ataba kandi hari ibindi bikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi biganda biba.
Ni amatora yagombaga kuba muri Gashyantare 2021, yasubitswe nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda itoye itegeko riha ubwinyagamburiro ubutegetsi nyubahiriza tegeko ku bijyanye no guhindura ingenga bihe y’ayo matora no kongerera igihe abari mu buyobozi bw’izo nzego.
Itegeko ngenga rivuguruye rigenga amatora mu Rwanda ryatowe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, riha Guverinoma ububasha bwo gusubika amatora y’inzego z’ibanze n’ay’inama z’igihugu ndetse no kugena ikigomba gukurikiraho.
Nyuma yo gusubika ayo matora hari bamwe mu baturage basaba ko yasubukurwa kuko hari n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi biri kuba.
Mukamana Josee wo mu karere ka Kamonyi agira ati ” Njyewe mbona igihe kigeze ngo amatora akorwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, kuko n’ubundi hari ibindi bikorwa bihuza abantu benshi biri kuba. Uyu munsi amasoko ararema kandi yitabirwa n’abantu benshi, insengero hari aho zikora. Leta yagombye gutegura uburyo n’amatora yakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.”
Mukamana akomeza avuga ko mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, abiyamamaza bashobora kubikora mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bakifashisha ba mutwarasibo mu kubamenyekanisha ku baturage babo.
Aya matora akorwa mu buryo buziguye ayakomozaho avuga ko abantu bajya inyuma y’utorwa hubahiriza intera isabwa bityo ntibihe icyuho COVID-19.
Ku matora akorwa mu buryo butaziguye avuga ko byo byoroshye kuko ngo n’ubundi akorwa n’abantu bake kandi basanzwe bahurira mu bindi bikorwa ku buryo ngo nabwo bitatiza umurindi icyo cyorezo.
Rukundo Claude wo muri ako karere na we yunga mu rya Mukamana, akanongeraho ko kuba amatora atari gukorwa bitanga icyuho muri demokarasi n’imiyoborere.
Ati ” Hari nk’umuyobozi abaturage batiyumvagamo bari bazi ko bakize ubu akaba akibayobora. Ashobora kubakangurira gahunda za leta runaka, nko kwishyura mituweli ntibabikore mu rwego rwo guhimana na we. Ikindi hari abayobozo bashakaga kuruhuka bakibazwa inshingano zikomeye bagombye kuba bararuhutse. Ikindi abantu bahora bashaka impinduka”
Yungamo ko abona amatora yakorwa kandi ntibitize umurindi kwandura COVID 19, kuko ngo yumvise mu mahanga hari aho amatora ari gukorwa, ndetse byanabaye no muri Amerika.
Bwana Niyonzima Oswald, impuguke mu bijyanye n’amahoro, gukemura amakimbira ndetse n’iterambere, ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza(master’s degree in Peace, Conflict and Development Studies) yakuye muri kaminuza ya UJI mu Mujyi wa Castellon muri Spain, akaba n’inzobere mu itangazamakuru akoze mu gihe cy’imyaka ikabakaba 15, unaryigisha muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda na we asanga hari ibikwiye gukorwa.
Agira ati “Na njye mbyumva kimwe n’abo baturage batabona impamvu zo gusubika amatora. Niba amasoko arema, gare zigakora imodoka zigatwara abagenzi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ni gute amatora yo atashoboka kandi ahubwo ho abajya gutora bashobora guhana amasaha yo kujyaho aho bisaba umurongo byoroshye ko bahana intera?
Ikindi kandi ari abaturage barambiwe bamwe mu bayobozi bariho ari na bamwe mu bayobozi ubona ko basigaye bafite imyitwarire idasanzwe.
Ntidusiba kumva umuyobozi wakomerekeje umuturage, ntitunasiba kumva abaturage bahohoteye abayobozi n’indi myitwarire idasanzwe. Nibwira ko hari bimwe birimo kuva mu kurambirana no kuba bamwe mu bayobozi na bo baramaze kwigira ba ntibindeba kuko igihe cyabo cyarangiye.
Ibi kandi byabaye umwanya kuri bamwe muri bo gushaka indonke kuko bazi ko ejo cyangwa ejobundi imbehe yabo izubama bagashaka kubyaza umusaruro mu nyungu zabo, iki gihe kitazwi bongejwe.
Ku ruhande rwa Komisiyo y’igihugu y’amatora ngo abaturage bashonje bahishiwe nkuko byemezwa na Bwana Munyaneza Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo komisiyo.
Agira ati “Inzego zitandukanye za leta zirimo kureba uburyo ayo matora yasubukurwa agakorwa bitarenze mu Kwakira 2021.
Mbere y’isubikwa ry’ayo matora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yari yatangaje ko yari gutangira kuwa 20 Gashyantare 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.
Icyo gihe na kandidatire z’abashaka guhatanira imyanya zazi zatanzwe, gusa ntihatangazwa abujuje ibisabwa.
NEC yari yanatangaje ko umubare w’abazitabira amatora y’inzego z’ibanze wiyongereyeho abarenga miliyoni 1.3, mu gihe ingengo y’imari izakoreshwa yo yagabanutse ikava kuri miliyari 5 Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5 Frw.
gutora inzego z’ibanze bizasubukurwa covid -19 yagabanutse.
Byari biteganyijwe ko abayobozi b’inzego z’ibanze, inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abantu bafite ubumuga barangiza amanda mu mpera za Mutarama 2021.