Mbere y’isubikwa ry’ayo matora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda, NEC, yari yatangaje ko yari gutangira kuwa 20 Gashyantare 2021, hatorwa abayobozi mu nzego zegereye abaturage kuva kuri Komite Nyobozi y’Umudugudu, kugera ku Nama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere.

Icyo gihe na kandidatire z’abashaka guhatanira imyanya zazi zatanzwe, gusa ntihatangazwa abujuje ibisabwa.


NEC yari yanatangaje ko umubare w’abazitabira amatora y’inzego z’ibanze wiyongereyeho abarenga miliyoni 1.3, mu gihe ingengo y’imari izakoreshwa yo yagabanutse ikava kuri miliyari 5 Frw yakoreshejwe mu matora yo mu 2018, ikagera kuri miliyari 3.5 Frw.

gutora inzego z’ibanze bizasubukurwa covid -19 yagabanutse.