Abarwanyi ba FDLR na M23 bahawe nyirantarengwa yo gutaha mu bihugu bakomokamo

Des ex-combattants des FDLR qui se sont déjà volontairement rendus à la Monusco au Sud-Kivu, lors de la cérémonie de reddition le 28 décembre 2014. Photo Monusco/Serge Kasanga

Abarwanyi b’umutwe urwanya leta y’u Rwanda (FDLR) bacumbikiwe mu nkambi ya Walungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabwe gutaha, bahabwa itariki ntarengwa ya 20 Ukwakira 2018.

Iyi nyirantarengwa bayihawe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), Inama mpuzamahanga mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR) n’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Congo (Monusco) tariki ya 26 Mata 2018.

Ubu butumwa bugenewe abagera kuri 44 bahoze muri uyu mutwe ndetse n’ababakomokaho bagera ku 147 baba muri iyi nkambi.

Umujyanama wa komite ishinzwe ibikorwa by’iri huriro,Patrick Mutombo yakuriye inzira ku murima izi nyeshyamba.

Ati ” Bagomba kuva ku butaka bwa Congo bakajya mu Rwanda kuko nta kindi gihugu na kimwe cyiteguye kubakira.”

Akomeza avuga ko iki cyemezo gihuje n’ibyo baganiriye na perezida w’u Rwanda Congo Kinshasa na Uganda yabereye i Brazzaville tariki ya 19 Ukwakira 2018.

Iki cyemezo kandi kirareba abarwanyi b’uyu mutwe baba i Kanyabayonga n’i Kisangani nkuko Radio Okapi ikomeza ibitangaza.

Kireba kandi abahoze ari abarwanyi ba M23 bari mu Rwanda no muri Uganda.

Nyuma y’ubu butumwa aba barwanyi basabye ijambo ngo bagire icyo babivugaho ariko babwirwa ko uwo mwanya atari uw’ibiganiro mpaka ahubwo ko bagomba kubahiriza ibyo basabwe.

Abagize uyu mutwe bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntakirutimana Deus