Abanyarwanda bamwe ntibiyumvisha icyatuma bandukuza uwabo wapfuye

Madame Jeannine Nuwumuremyi

Bamwe mu baturage bavuga ko batiyumvisha impamvu bafata amafaranga yabo bagatega, bakajya kwandukuza umuntu wabo wapfuye, ni mu gihe inzego zibishinzwe zitangaza ko utandukujwe akomeza kubarwa nk’uriho.

Kwandukuza uwapfuye mu bitabo by’irangamimirere, kimwe no kwandikisha ukivuka, ni bimwe mu byo leta y’u Rwanda ikunze gukangurira abaturage, nyamara bamwe muri bo bakavuga ko badasobanukiwe n’impamvu yabyo.

Majyambere Yohani wo mu karere ka Musanze, ati “ Sinzi impamvu yabyo, ubundi se ko aba yamaze kugenda kandi akaba yapfiriye kwa muganga ubuyobozi bwaho n’ubw’aho dutuye bubizi, ni iki kidasanzwe naba nkora.”

Uretse uru rwego rw’ubumenyi rw’uyu muturage, hari abibaza uburyo bategesha amafaranga yabo bakajya ku murenge kwandukuza umuntu wabo wapfuye mu bitabo by’irangamimerere. Gusa ngo babikora mu gihe hari izindi nyungu babifitemo nazo zibinjiriza amafaranga.

Ni mu gihe abandi bavuga ko bumva kwandikisha uwavutse ari byo bifite akamaro, nkuko byemezwa na Nyiramajyambere Rachel wo mu karere ka Nyabihu.

Agira ati “ Kwandikisha umwana bifite akamaro, kuko aba akwanditseho, umufiteho uburenganzira, ashaka ibyangombwa akabibona bitamugoye…. Wamwishyurira mituweli bagasanga akwanditseho.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille asobanurira abaturage akamaro ko kwandukuza uwapfuye, abisanisha n’igenamigambi ry’igihugu rikorwa ku nyungu z’abaturage bazwi neza umubare.

Agira ati “Kwandukuza uwapfuye, iyo dufite umubare nyawo w’abaturage bidufasha gukora igenamigambi nyaryo ry’umubare wuzuye. Iyo tutabikoze bituma dukora igenamigambi ku mubare utari wo, tugomba kwandukuza abitabye Imana kugirango dufashe leta yacu gukora igenamigambi nyaryo rijyanye n’umubare w’abaturage.”

Madame Nyirarugero Dancille uyobora intara y’amajyaruguru

Akomeza avuga ko leta y’u Rwanda yatangije gahunda mu buryo bw’ikoranabuhanga bufasha mu kumenyekanisha irangamimerere (Civil Registration and Vital Statistics system-CRVS) bwo kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwapfuye bikorewe ku bigo by’ubuzima.

Uburyo bushya bwo gukusanya imibare n’amakuru bya buri munyarwanda hakoreshejwe  uburyo bw’ikoranabuhanga bufite akamaro kanini, kuko buzatuma igihugu kigira amakuru nyayo y’ukuri. Bizafasha mu gukora igenamigambi nyaryo rizagirira umuturage akamaro, kuko bizaba bigenewe umubare w’abaturage bazwi.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine asaba abaturage kubyubahiriza, kuko imibare y’uno munsi ariyo ituma igihugu gitegura ejo hazaza ariko gihereye ku mibare y’ukuri.

Madame Jeannine Nuwumuremyi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA), Mukesha Josephine asaba abanyarwanda guha agaciro iyi gahunda mu rwego rwo gushyigikira uburenganzira bwabo.

Agira ati: “Turashishikariza abantu bose kureba ko ibyabaye mu buzima byandikwa ku gihe kandi neza haba kuvuka, abitabye Imana n’ibindi, bikaba ari ngombwa kugira ngo abo bireba bahabwe uburenganzira bwabo na serivisi zitandukanye zitangwa na Guverinoma

Umuhuzabikorwa w’iyi gahunda muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu

Uwitonze Innocent, umuhuzabikorwa w;iyi gahunda

avuga ko kwandukuza abapfuye ari ngombwa kimwe no kwandikisha abavutse, kuko byose bifasha mu igenamigambi ry’igihugu, kandi irangamimirere ari umusingi w’igenamigambi.

Avuga ko mu rwego rwo korohereza abaturage muri gahunda yo kwandikisha uwavutse no kwandukuza uwavutse leta yagerageje kwegera abaturage mu buryo bushoboka  bikazajya bikorerwa mu bigo by’ubuzima aho umuntu yavukiye, yanapfiriye aho mbere byajyaga bikorerwa ku murenge, abaturage bakagaragaza imbogamizi z’ ingendo ndende, bikanaha  akazi kenshi abayobozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, bikagira ingaruka zirimo no gutinda.

Muri ubu buryo umwana wavutse azajya yandikwa mu bitabo by’irangamimerere mu kigo cy’ubuzima yavukiyemo, mu gihe no ku wapfuye bizajya bigenda gutyo.

Uretse abazajya bandikira ibi byiciro mu bigo by’ubuzima, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari nabo bazajya babikora ku bavukiye n’abapfiriye ahatari muri ibyo bigo by’ubuzima. Ba gitifu b’imirenge nab a meya ni abagenzuzi b’icyo gikorwa aho bayobora. Abavukiye mu mahanga bazajya bandikirwa kuri za amabasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu.

Mbere yuko mu Rwanda hatangizwa uburyo bwo gukorera iki gikorwa mu bigo by’ubuzima kwandukuza abapfuye byari ku kigero cya 30%, ubu bigeze kuri 43%. kuba imibare ikiri hasi ngo biterwa nuko abantu benshi bapfira mu ngo kandi ba gitifu b’utugari bakaba bataratangira kwandika no kwandukura ibyo byiciro.

Kwandukuza abapfuye n’icyabishe bizafasha leta n’inzego zitandukanye kuba zabisesengura zigafata ingamba z’ubuzima.

Mu rwego rwo kumvikanisha iyi gahunda ya CRVS, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na NIDA bamaze iminsi bazenguruka intara basobanura iby’iyi gahunda, baobanurira ibyiciro bitandukanye mu turere bifite aho bihuriye nayo.

Bwana Uwitonze[ubanza] na Madame Nyirarugero[uri hagati na Madame Nuwumuremyi[uri ku ruhande]