Abakinnyi ba Rayon Sports basinye ko badashaka umutoza Minnaert

Umutoza Yvan Minnaert

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze gusinya ku rutonde rw’abakinnyi batifuza ko Ivan Minaert yakomeza kubabera umutoza mukuru nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino wabaye uyu munsi.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, abakinnyi, abayobozi n’abatoza ba Rayon Sports bafashe inzira igana ku Kimihurura ahari akabari kitwa “Be Life” aho bavugaga ko bagiye mu nama yo kugira ngo barebe uko bacoca amagambo bagashaka umuti w’ikibazo kiri gutuma batabona umusaruro uhoraho.

Amakuru agera ku INYARWANDA aturuka muri bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports (tutari butangaze amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo) avuga ko ubwo bari bageze kuri Be-Life basabwe ko bicara hakajya hinjira umwe umwe akabwirwa ubutumwa bumugenewe. Gusa ngo baje gusanga basabwa gusinya buri mukinnyi ku izina rye yemera ko atishimiye Ivan Minaert. Umwe muri aba bakinnyi yagize ati:

Twageze kuri ka kabari tugira ngo wenda bagiye kutubwira gahunda ijyanye n’amafaranga cyangwa ikindi kintu ariko twagiye buri umwe yinjira ukwe. Njyewe nagezemo nsangamo umugabo ntazi neza ariko aba muri Rayon Sports, arambwira ngo ngomba gusinya imbere y’izina ryanjye. Mubajije impamvu arambwira ngo ni gahunda bagenzi banjye bemeje ko badashaka umutoza Minaert. Ngo ubwo niba ntabishaka mbyuke mbavira mu ikipe. Nahise nsinya ndasohoka.

Undi mukinnyi yagize ati” Njyewe ninjiye mu cyumba nzi ko bagiye kuduha amafaranga ariko nasanze ngo tugomba gusinya twemeza ko Ivan yava muri Rayon Sports. Nta kibazo mfitanye n’umutoza ariko nyine umuntu aba yanga gutakaza akazi. Nasinye ndataha ubwo ni ugutekereza tukareba”.

Ibi bije nyuma yaho iyi kipe yatsindiwe na FC Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga kuri sitade Amahoro.

Ivan Minaert Umutoza mukuru wa Rayon Sports

Ubwo Ivan Minaert umutoza mukuru wa Rayon Sports yatsindwaga umukino wa mbere

Amagaju FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 27′ ku gitego cyatsinzwe na Baba Yahaya Moustapha mbere y’uko Munezero Dieudonne yongeramo ikindi ku munota wa 38′. Kimwe mu bitego byo kwishyura cya Rayon Sports cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 45′ ku mupira yahawe na Chris Mbondy.

Ntakirutimana Deus