Musanze: Umugabo w’imyaka 72 yakatiwe azira gusambanya ufite ubumuga

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umusaza w’imyaka 72 icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo mu mutwe.

Icyaha uyu musaza yari akurikiranweho yagikoze tariki 10 Gashyantare 2022 mu ma saa cyenda z’amanywa, agikorera mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze.

Nk’uko bisobanurwa n’Ubushinjacyaha ,uyu musaza yashutse umukobwa ufite ubumuga bwo mu mutwe amujyana mu nzu amubwira ko agiye kumuha ibiryo aramukingirana,  amukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, aza gufatirwa mu cyuho na musaza w’uwo mukobwa nyuma y’uko yari abonye ko mushiki we yagiye mu nzu y’uwo musaza agatindamo.

Bushingiye ku ngingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uwo musaza igihano cy’imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Tariki 17 Nyakanga 2022, urukiko  rwategetse ko uregwa afungwa imyaka 16 agatanga n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2 000 000 frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published.