Amerika: Mu munsi umwe abasaga miliyoni banduye Coronavirusi

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri gukora iyo bwabaga ngo ihagarike umubare w’abantu bakomeje kwandura ubwoko bwa Covid-19 bwa Omicron. Ubu bwoko bwatumye ibitaro n’amavuriro birengerwa n’abarwayi bituma kandi gahunda yo gusubiza abanyeshuri mu masomero nyuma y’ibiruhuko bwa Noheli ihungabana.

Amerika yavuze ko ku musi wa mbere honyine handuye abantu bashya  miliyoni. Iki ni imibare irenze urugero yari itaragira ahandi iboneka ku Isi.

Rochelle Walensky, umuyobozi w’ikigo cya Amerika gishinzwe indwara no kuzirinda (CDC), yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu ko handuye abantu hafi 491.700 ku munsi mu gihe cy’iminsi itatu yikurikiranije.

Perezida Biden kuwa kabiri yahamagariye miliyoni 35 z’abanyamerika bakuze batarikingiza Covid-19 kubikora, kuko ngo ni bo batumye ibitaro birengerwa.

Iby’iki cyorezo cya Omicron byatumye amashuri arenga 3200 afunga muri iki cyumweru muri Amerika yose, nkuko bigaragara mu rubuga rwa interineti rukurikirana ihungabana ry’ibyigwa mu mashuri.

Kuva Corona yatera, Amerika imaze kugira abantu barenga miliyoni 57.3 bayanduye barimo abarenga ibihumbi 829  imaze guhitana.

VOA

Leave a Reply

Your email address will not be published.