Ihorere Munyarwanda ifite icyizere cy’ubutabera bwuzuye ku muturage

Bahisemo kudahurira ku bikorwa bimwe kuko babona ari nko gutatanya imbaraga

Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) usanga imikoranire hagati ya leta na sosiyete sivile (Civil Society Organizations-CSO) itanga icyizere ko umuturage ashobora kubona ubutabera bwuzuye, buruse ku bwo yajyaga ahabwa.

Abagize sosiyete sivile na leta bemeza ko hari aho abaturage badahabwa ubutabera bwuzuye kubera imbogamizi zitandukanye mu kubuhabwa, gutinda kwabwo n’ibindi.

Mu mpera za 2021, abagize Komite Mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera (JRLOs) mu karere ka Rulindo, abagize Inama Njyanama y’Akarere ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahuriraga mu nama yateguwe na IMRO n’indi miryango bafatanyije mu guteza imbere gahunda z’ubutabera irimo HDI; Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta ikora ku buzima RNGOF n’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu biyaga bigari GHLID,yabereye mu karere ka Rulindo bagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu bagiye babona bakagira n’uruhare mu ikemurwa ryabyo.

Bavuga ko basuye ahafungirwa abantu batandukanye, ibigo ngororamuco n’ibindi. Hari aho basangaga imfugwa zikibarizwa kandi atari ho zagombye kuba zikiri, bityo bagafasha ko bimurirwa aho amategeko ateganya ko bagombye kua bari. Abagize iyo komite bagize uruhare mu gutuma abana badafungirwa hamwe n’abantu bakuru; gukomeza gukora ubuvugizi ngo abafite ubumuga bajye bafashwa mu guhabwa ubutabera ariko bafashijwe mu gushakirwa ababunganira bazi ururimi rw’amarenga n’ibindi.

Baragaje kandi imbogamizi zuko hari abakozi b’akarere bagombye gutanga ubutabera ariko bakabutanga butinze kubera akazi kenshi; aho hakomozwa ku bahesha b’inkiko batari ab’umwuga babangikanya inshingano zo kurangiza imanza n’akazi kabo gasanzwe ka buri munsi ko gutanga serivisi zitandukanye kuri rubanda, hari ndetse n’abakozi bafite ubumenyi budahagije mu by’amategeko.

Umuyobozi mu karere ka Rulindo ushinzwe imiyoborere myiza Nsengiyumva Ildephonse asaba ko mu rwego rwo kugirango abo bakozi b’akarere boroherezwe akazi, ari  nako ubutabera butangwa ku gihe, ko bikwiye ko imanza nyinshi zirangizwa n’abahesha b’inkiko b’umwuga, bikajyana no kubongera.

Umuyobozi mu karere ka Rulindo ushinzwe imiyoborere myiza Nsengiyumva Ildephonse

Abagize iyo komite bavuga ko hari icyo imiryango bibumbiyemo yagiye ifasha abaturage mu bijyanye n’ubutabera n’uburenganzira bwa muntu. Ibyo birimo gukangurira abaturage  kwirinda amakimbirane no gukemura aboneka mu ngo hatangwa ibiganiro byakozwe na RWAMREC. Hari imiryango yigishwaga ku bijyanye n’inshingano n’uburenganzira bwayo no gucunga umutungo mbere to gusezerana,  uburenganzira bw’abana no kwirinda ihohoterwa byakozwe n’abarimo inshuti z’imiryango, Duterimbere n’amadini . Umuryango IBUKA nawo wakoze ubuvugizi ku irangiza ry’imanza gacaca, habaye kandi ibikorwa byo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu bindi hari abana bari baravuye mu mashuri kubera guterwa inda zitateguwe, baje kuyasubizwamo ku bufatanye bw’iyo miryango, abahawe ibikoresho bibafasha mu buzima bwa bruri munsi, abashyizwe mu matsinda bahabwa amatungo abafasha n’abafite ubumuga bahawe inyunganirangingo.

Ahereye ku byagaragajwe n’abagize iyo komite n’ibyo byiciro bitandukanye, Umukozi ushinzwe amategeko n’ubuvugizi  mu Muryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), Mukandungutse Charlotte avuga ko byerekana ko hari igishoboka gifitiye abaturage akamaro.

Ati:

“Urebye ubwo bufatanye hagati ya Leta na sosiyete sivile, ibyakozwe n’iyo komite ndetse n’imiryango ndetse n’amadini n’amatorero byo mu karere ka Rulindo ku bijyanye n’amategeko, ubutabera n’uburenganzira bwa muntu, bigaragaza icyizere cy’uko umuturage ashobora kubona ubutabera bwuzuye, akabona no n’uburenganzira bwe bwubahirizwa.”

Yungamo ko akazi gakomeye kuri iyi ngingo gafitwe na sosiyete sivile na leta biciye mu bufatanye bukwiye kuranga impande zombi

Umukozi ushinzwe amategeko n’ubuvugizi  mu Muryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), Mukandungutse Charlotte

Avuga ko kuzamura urwego rw’imikorere myiza hagati y’izo nzego byakemura ibibazo abaturage bahura nabyo mu rwego rw’amategeko n’uburenganzira bwabo; kuko bahuza imbaraga, leta igakomeza kuba ijisho ryabo ariko na sosiyete sivile igakomeza kuba ijwi ryabo kuri bwa burenganzira, bityo bikavanaho icyuho muri serivisi zagahawe abaturage muri urwo rwego.

Mukandungutse avuga ko  uruhare rwa Sosiyete Sivile ari uguhuza umuturage n’ubuyobozi bakuzuzanya mu gushakira umuti urambye ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza bya rubanda.
Akomeza akangurira imiryango nyarwanda itari iya Leta itanga ubufasha mu butabera no mu guharanira uburenganzira bwa muntu, kugirana imikoranire myiza isobanutse hagati yayo (kugira ngo ijwi ryayo rirusheho kumvikana)ndetse n’inzego z’ubutabera kugirango irusheho gutanga umusanzu muri Komite Mpuzabikorwa y’Urwego rw’Ubutabera (JRLOS) ku Karere na Komite ya JADF, hibandwa cyane cyane kuby’ingenzi(priorities) mu Karere.
Yibutsa ubuyobozi bw’Akarere ko Imiryango itari iya Leta ari abafatanyabikorwa b’ingenzi, baharanira iterambere ry’Akarere cyane
cyane mu gushimangira Urwego rw’Ubutabera no kubungabunga uburenganzira bwa muntu binyuze mu buvugizi.

Musomyi wacu tuzirikana agaciro kawe, twakira igitekerezo cyawe kuri 0788518907 (whatsapp).                            Urashaka kwamamaza nabwo koresha iyo nimero, turumvikana unyurwe.

0Shares

Leave a Reply

Your email address will not be published.