Skip to content

The Source Post

Real news from real source

Primary Menu

The Source Post

  • Home
  • Politiki
  • Ubuzima
  • Ubutabera
  • Ubukungu
  • Iyobokamana
  • Amategeko
  • Imyidagaduro
  • Twinigure
  • Amakuru

U Budage: Urupfu rw’agakobwa k’imyaka itanu kicishijwe izuba rwababaje benshi

October 29, 2021

Ubutabera bw’u Budage bwahanishije igifungo cy’imyaka 10, umugore w’imyaka 30 wagize uruhare mu kwanika ku zuba umwana w’umukobwa w’imyaka itanu bikamuviramo gupfa.
Mu rubanza rwabaye kuwa mbere tariki 25 Ukwakira 2021,  Jennifer Wenisch wahoze mu bari bagize leta ya kiyisilamu yakatiwe imyaka 10 y’igifungo ahamijwe kwica ako gakobwa ko mu bwoko bw’abitwa Yezidie, yari yaragize agacakara ko n’umubyeyi wako.
Mu 2015, Jennifer Wenisch yari muri Irak ari muri polisi yaho yo mu mutwe wa leta ya kiyisilamu. We n’umugabo we baguze umugore n’umwana we  bo mu bwoko budahabwa agaviro kabwo bw’aba yézidie  buzwi mu burasirazuba bwo hagati cyane muri irak.
Izo mfungwa zagizwe abacakara, bafashwe nabi mu byumweru byinshi.
Umunsi umwe agakobwa k’imyaka 5 kanyara ku buriri, maze bagahanisha kukazirika ku idirishya hanze ku zuba. Nyuma kaza kwicwa n’inyota yatewe n’ubushyuhe bw’iryo zuba bwageraga kuri dogere 50  (50°C).
Urukiko rwakatiye uwabikoze igifungo cy’imyaka 10 ku byaha by’ubwicanyi n’ibyaha by’intambara.

Inkuru dukesha RFI

Share this:

  • Twitter
  • Facebook

Related

Continue Reading

Previous RIB yataye muri yombi Hakuzimana Rashid wabisabirwaga n’abakurikiye imvugo ze
Next Ruhango: “Yishe” umugore we afatwa yagiye kurya inyama mbere yo guhunga ngo “aticwa”

Izindi nkuru zakunzwe

  • Amakuru

Guverineri Kayitesi asaba abagore kurushaho guhindura imibereho y’abaturage

August 12, 2022
  • Amakuru

Abagore bagisabwa icyangombwa cy’ubusugi ngo barongorwe

August 11, 2022
  • Amakuru

Green Party irasaba ko u Rwanda rugura n’amasasu y’ibipapuro

August 5, 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Ifatwa ry’abo mu mitwe irwanya ubutegetsi

https://youtu.be/dCs6jg2YfS0

CONTACT

+250788518907

deunta4@gmail.com

Thesourcepost

KG 17 Av 37 Remera-ARJ/RMC House

Near Amahoro National Stadium

Copyright © All rights reserved. The Source Post 2018-2022 | CoverNews by AF themes.