Amerika inengwa kubika inkingo za COVID-19 mu gihe iri kwica benshi muri Afurika na Aziya

Ikinyamakuru The Washington Post gitangaza ko abahanga mu by’ubuvuzi n’abashakashatsi barenga 175 bandikiye Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika bamusaba kongera ingufu mu ngamba zo gutanga inkingo za Covid 19 ku rwego rw’Isi.

Baravuga ko byafasha kugabanya ikwirakwira ry’ubwoko bw’iyi ndwara bwandura cyane bukomeje kugenda bugaragara.

Abasinye kuri iyi baruwa basabye Perezida Biden ko mu minsi 30 yatangaza gahunda ngali yo gukora inkingo ku rwego rw’Isi. Bavuze ko ubwo ari bwo buryo bwonyine bwo guhagarika iki cyorezo no kurinda ibyagezweho muri iki gihe no kubaka ibikorwa remezo byo gukora inkingo mu gihe kizaza.

Ikinyamakuru The Washington Post cyandika kandi ko hari urundi rwandiko bandikiye perezida bavuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ibitse inkingo zirenga miliyoni 55 zo mu bwoko bwa mRNA mu gihe abaturage babarirwa muri za miliyoni muri Afurika, Amerika y’Epfo n’Aziya batarakingirwa kandi bugarijwe na Covid 19 yo mu bwoko bwa Delta ikomeje kuzahaza isi.

Ivomo:VOA

0Shares

Leave a Reply

Your email address will not be published.