Ukurikiranweho gukubita Macron yasanganwe intwaro n’igitabo cya Hitler

Bivugwa ko abashinzwe iperereza bafatiye intwaro n’igitabo cya Hitler cyerekana politike ye y’urwango ku Bayahudi kizwi nka Mein Kampf mu nzu y’umwe mu bashinjwa gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron mu gihe yari mu rugendo rw’akazi.

Aba bagabo bombi bafite imyaka 28 bafatiwe hanze y’inzu y’amacumbi y’ishuri riri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bufaransa.

Ingo zabo zarasatswe nyuma y’igitero ku mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa mu karere ka Tain-l’Hermitage.

Iki gitabo n’izo ntwaro bivugwa ko byafatiwe mu nzu y’umugabo ukekwa ko yafashe amashusho y’iki gitero kuri Macron wari kumwe n’ukurikiranweho gukubita Macron(bombi barafunze).

Mu ntwaro bivugwa ko zafatiwe muri iyo nzu, harimo inkota, imbugita(icyuma) ikoreshwa mu ntambara, hamwe n’imbunda yari atunze biciye mu mategeko.

Umukuru w’igihugu cy’u Bfaransa yarirutse ajya kuramutsa itsinda ry’abaturage bari bakoraniye inyuma y’uruzitiro rw’inyuma, umwe muri bo amukubuta urushyi , abashinzwe umutekano bahita batabara.

Umuvugizi wa Perezida Macron ahakana amakuru avuga ko yari yaburiwe ko atakwegera abo bantu.

Gabriel Attal ati: “Umukuru w’igihugu azakomeza abonane n’abaturage b’u Bufaransa amaso mu yandi, kimwe n’abandi bagize leta”.

Haciye akanya gato akubiswe ikofe, Perezida Macron yarabonanye n'abanyagihugu i Valence ari kumwe n'umugore wiwe Brigitte
Haciye akanya gato akubiswe ikofe, Perezida Macron yabonanye n’abaturage i Valence ari kumwe n’umugore we Brigitte

Nyuma y’amasaha make Macron amaze gukubitwa yavuze ko ako ari “akantu gasanzwe” kandi ko “abantu b’intagondwa” badashobora kwemererwa guhagarika ibiganiro by’abaturage.

Ni ba nde bikekwa?

Umugabo wa mbere ushinjwa gukubita umukuru w’igihugu, azwi ko akunze kwihatira  kumenya ibijyanye n’abantu bakomeye bagendera ku bitekerezo bya kera, amateka y’ubutegetsi bwa cyami, n’ayo hambere h’u Bufaransa mu gihe cya “Moyen Âge/Middle Ages”.

Kuri konte ye ya Instagram, yivuga ko ari mu ishyirahamwe rihuza abaharanira amateka y’abahanga mu kurwana ku mugabane wa Burayi, hariho n’amafoto yambaye imyambaro yo muri Moyen Âge, afite n’inkota ndende.

Ariko nk’uko bivugwa n’umwe muri bagenzi be, Loïc Dauriac, “nta poritike arimo”, kandi ko nubwo yamukubise atari kamere ye.

Uwo ushinjwa kumukubita yumvikana avuga n’ijwi rinini ngo “Montjoie na Saint-Denis! Ntitugikeneye ibya Macron”.

Nubwo yamukibise avuga n’amagambo yakoreshwaga mu ntambafa zo mu gihe cya Moyen Âge, hafi abavuga ko yiganaga uwahoze akina udukino two gusetsa  two muri Moyen Âge , muri filime yiswe Les Visiteurs (The Visitors) yasohotse kuva mu 1993.

ean Reno muri Les Visiteurs 2
Induru y’intambara yavuzwaga mu gihe cya Moyen Âge ari nayo yakoreshejwe n’ushinjwa yakoreshejwe n’umukinnyi wa filimi Jean Reno muri Les Visiteurs

Mbere gato y’ibyabaye, yahagararanye n’abandi bagabo babiri barimo bagirana ikiganiro na televiziyo, aho umwe muri bo yavuze ati: “Hariho ibintu uba ushaka kumubwira [Macron] ariko bikanga….irindimuka ry’Ubufaransa”.

Uwa kabiri muri aba bagabo avugwa ko na we akunda ubuhanga bwo kurwana bwo mu gihe ca Moyen Age.

Ivomo:BBC

0Shares

Leave a Reply