Rwamagana: Arakekwaho kwica umwana akamwotsamo mushikake

Umusore wo mu murenge wa Nyakariro mu karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akurikiranweho kwica umwana w’imyaka 10 w’umuturanyi we, bikaba bivugwa ko bamufashe yamuciye umutwe akamwotsa akamuryamo burusheti.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza, yahamije iby’aya makuru. Yagize ati: “Aya makuru RIB yayamenye iperereza ryatangiye hafashwe Hakizimana Karenzi Emmanuel afungiye kuri RIB post Muyumbu akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi n’icyaha cyo gushinyagurira umurambo.”

Marie Michelle Umuhoza abajijwe iby’uko uwo musore w’imyaka 27 y’amavuko yaba yabaze uwo mwana akamwotsamo burusheti (brochettes) yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko ibyo bizasobanuka neza mu iperereza.

Hakizimana Karenzi Emmanuel aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu no gushinyagurira umurambo, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ukwezi

0Shares

Leave a Reply

Your email address will not be published.